skol

Stade Amahoro igiye gukoreshwamo VAR muri CAF Champions League

Yanditswe: Saturday 21, Feb 2026

featured-image

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yemeje ko imikino ya ¼ cya CAF Champions League izakoreshwamo ikoranabuhanga rya VAR, bivuze ko izifashishwa muri Stade Amahoro iberamo imikino Al Hilal SC yakiriye.

Al Hilal SC yo muri Sudani ikinira imikino yayo mu Rwanda, ni imwe mu makipe yitwaye neza mu matsinda ya CAF Champions League, nyuma yo kuba iya mbere mu Itsinda C.

Kwitwara neza byatumye ikomeza mu kindi cyiciro gikurikiyeho, aho yatomboye Renaissance Sportive de Berkane yo muri Maroc bizakina imikino ibiri irimo ubanza n’uwo kwishyura.

Aya makipe yasabwe gutanga stade zizakiniraho imikino yazo muri CAF, kugira ngo hasuzumwe ubushobozi bwazo, ndetse niba zakwakira ikoranabuhanga rya VAR izakoreshwa kugeza iri rushanwa rirangiye.

Stade Amahoro byitezwe ko izatangwa na Al Hilal SC ni imwe mu zujuje ibisabwa na FIFA ndetse na CAF, bityo bikaba bitegerejwe ko izashyirwamo iri koranabuhanga rigatangira gukoreshwa.

Muri Mutarama 2025, ni bwo ku nshuro ya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, hakoreshejwe VAR muri Stade Amahoro, icyo gihe rikaba ryari isuzuma ry’iri koranabuhanga.

Icyo gihe habaye umukino w’irushanwa rya “Urubuto Community Youth Cup” wahuje Irerero rya FC Bayern Munich na Intare FTC mu Batarengeje imyaka 16.

Mu mpera z’umwaka ushize kandi, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Shema Fabrice, yemeje ko u Rwanda rushaka gutangira igerageza ryayo muri Shampiyona y’u Rwanda.Al Hilal SC yo muri Sudani ikinira imikino yayo mu Rwanda, ni imwe mu makipe yitwaye neza mu matsinda ya CAF Champions League, nyuma yo kuba iya mbere mu Itsinda C.

Kwitwara neza byatumye ikomeza mu kindi cyiciro gikurikiyeho, aho yatomboye Renaissance Sportive de Berkane yo muri Maroc bizakina imikino ibiri irimo ubanza n’uwo kwishyura.

Aya makipe yasabwe gutanga stade zizakiniraho imikino yazo muri CAF, kugira ngo hasuzumwe ubushobozi bwazo, ndetse niba zakwakira ikoranabuhanga rya VAR izakoreshwa kugeza iri rushanwa rirangiye.

Stade Amahoro byitezwe ko izatangwa na Al Hilal SC ni imwe mu zujuje ibisabwa na FIFA ndetse na CAF, bityo bikaba bitegerejwe ko izashyirwamo iri koranabuhanga rigatangira gukoreshwa.

Muri Mutarama 2025, ni bwo ku nshuro ya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, hakoreshejwe VAR muri Stade Amahoro, icyo gihe rikaba ryari isuzuma ry’iri koranabuhanga.

Icyo gihe habaye umukino w’irushanwa rya “Urubuto Community Youth Cup” wahuje Irerero rya FC Bayern Munich na Intare FTC mu Batarengeje imyaka 16.

Mu mpera z’umwaka ushize kandi, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Shema Fabrice, yemeje ko u Rwanda rushaka gutangira igerageza ryayo muri Shampiyona y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa