skol
Kigali

Stade Umuganda yakomorewe kongera kwakira imikino

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 November 2021

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryemeje ko Stade Umuganda yemerewe kongera kwakira imikino n’abafana nyuma y’uko yari yarahagaritswe kubera ingaruka iruka rya Nyiragongo ryayigizeho.

Iyi Stade ikiniraho Marines, Etincelles na Rutsiro, yakomorewe ubu yemerewe kongera kwakira imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri ruhago.

FERWAFA ivuga ko kuyisana byarangiye iti "Abafana bemerewe kwitabira imikino ibera kuri iyi sitade bubahirije amabwiriza yashyizweho."

Ibi bije nyuma y’ahoMinisiteri ya Siporo yemeye ubusabe bwa FERWAFA bwo guha uburenganzira amakipe yakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda kongera kuhakirira imikino ndetse n’abafana bemerewe kwitabira imikino.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021,FERWAFA yashyize hanze itangazo rivuga ko Minisiteri ya Siporo yemeye ubusabe bwayo.

Ubuyobozi bwa FERWAFA bugira buti “Minisiteri ya Siporo yamaze kwemera ubusabe bwa FERWAFA bwo guha uburenganzira amakipe yakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda akongera kuhakirira imikino kuko imirimo yo kuyisana yarangiye.”

FERWAFA ikomeza igira iti “Abafana bemerewe kwitabira imikino ibera kuri iyi sitade bubahirije amabwiriza yashyizweho.”

Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Stade Umuganda kwakira imikino ya Shampiyona mu gihe cyose itarasanwa, risaba amakipe ayakiriraho imikino kurimenyesha ahandi yakinira bitarenze tariki ya 17 Ugushyingo.

Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye FERWAFA ku wa 29 Ukwakira iyimeshya ko Stade Umuganda itemerewe kwakira imikino.

Inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’amakipe ya Marines FC, Rutsiro FC na Etincelles FC nyuma y’aho, yanzuye ko amakipe aguma kwakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda kuko nta kibazo gikomeye ifite.

Ibaruwa aya makipe yandikiye FERWAFA kuwa 17 Ugushyingo 2021, yagiraga iti “Stade Umuganda ntabwo yangiritse bikomeye ku buryo itakwakira imikino n’abafana.”

Aya makipe yose yavuze ko “yateranye agasuzuma ibyasabwe, yasanze aho agomba kwakirira imikino ari kuri Stade Umuganda kuko nta bushobozi bwo kwakirira hanze afite.”

Biteganyijwe ko imikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona iteganyijwe mu mupera z’iki cyumweru ko izabera kuri iyi Sitade y’akarere ka Rubavu.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

"Ndumva mbabaye"-Robert Lewandowski avuga uko yakiriye kudahabwa Ballon...

Rutahizamu wa Bayern Munich,Robert Lewandowski,yahishuye ko afite agahinda...
7 December 2021 0

Suarez yahishuye impamvu ikomeye iri gutuma Messi atitwara neza muri...

Rutahizamu wa Atletico Madrid,Luis Suarez yatangaje ko impamvu iri gutuma...
6 December 2021 0

Masudi Djuma yahaye igisubizo abafana ba Rayon Sports bamusabiye...

Umutoza wa Rayon Sports,Masudi Irambona Djuma,yabwiye abafana ba Rayon...
6 December 2021 0

Umutoza wa Senegal yabwiye amagambo akomeye Klopp utoza Liverpool wibasiye...

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal yasubije mu magambo akomeye umutoza wa...
6 December 2021 0

APR FC yasezerewe igeze ku muryango w’amatsinda ya CAF Confederations...

Ikipe ya APR FC yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions League nyuma...
5 December 2021 0

Rayon Sports yongeye kuba insina ngufi imbere ya Kiyovu Sports

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kujya mu bihe bibi muri shampiyona y’u Rwanda...
5 December 2021 0