Star Time Cup yagombaga kwitabirwa na Rayon Sports ntikibaye
Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016
Irushanwa ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda yagombaga kwitabira muri Tanzania ryiswe ’Star Time Cup’ ryasubitswe nyuma y’uko amwe mu makipe atangaje ko atazaboneka kubera ko abakinnyi bagiye mu biruhuko.
Bivugwa ko aya marushawa ashobora gukomeza muri Nyakanga umwaka utaha. Iri rushanwa ryagombaga gutangira tariki 16 rigasozwa ku wa 23 Ukuboza 2016. Ryari kuzitabirwa n’amakipe umunani avuye mu bihugu bya Uganda, u Rwanda, Kenya, Congo Kinshasa, Tanzania, na Mozambique. Umunyamabanga wa Rayon (...)
Irushanwa ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda yagombaga kwitabira muri Tanzania ryiswe ’Star Time Cup’ ryasubitswe nyuma y’uko amwe mu makipe atangaje ko atazaboneka kubera ko abakinnyi bagiye mu biruhuko.
Bivugwa ko aya marushawa ashobora gukomeza muri Nyakanga umwaka utaha. Iri rushanwa ryagombaga gutangira tariki 16 rigasozwa ku wa 23 Ukuboza 2016. Ryari kuzitabirwa n’amakipe umunani avuye mu bihugu bya Uganda, u Rwanda, Kenya, Congo Kinshasa, Tanzania, na Mozambique.
- Umwaka ushize iri rushanwa ryatwawe na AS Kigali
Umunyamabanga wa Rayon Sports Gakwaya Olivier, yabwiye Igihe.com ko Rayon Sports itakigiye muri Tanzania kuko abaritegura basanze amwe mu makipe bifuzaga ko aryitabira atazaboneka.
Yagize ati “Ntabwo tukigiye muri Tanzania. Basanze hari amakipe ataboneka kuko yamaze kujya mu biruhuko. Bishobotse bazarishyira muri Nyakanga.”
Wari umwanya mwiza kuri Rayon Sports kugirango yitegure amarushanwa ya CAF Confederation Cup agiye kuba minsi iri imbere . Ikipe ya mbere yari kuzahabwa amadorali ya Amerika 50.000 asaga miliyoni 40 z’amanyarwanda mu gihe iya kabiri yari iteganyirijwe ibihumbi 30 by’amadorali.
Rayon Sports irasura Amagaju FC tariki 4 Ukuboza, yakire Gicumbi FC tariki 10 Ukuboza yitegura kwerekeza i Huye mu mukino w’ishiraniro uzayihuza na Mukura VS tariki 16 Ukuboza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *