skol
fortebet

Steven Gerrard wamamaye muri Liverpool yagizwe umutoza wa Aston Villa

Yanditswe: Thursday 11, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umwongereza Steven Gerrard wabaye umunyabigwi muri Liverpool, yagizwe umutoza mushya wa Aston Villa,asimbuye Dean Smith uherutse kwirukanwa.
Uyu mugabo w’imyaka 41, yahiriwe n’akazi yahawe na Rangers kuva yatangira kuyitoza muri kamena 2018,none birangiye agarutse mu Bwongereza mu ikipe nziza ya Aston Villa.
Mu nshingano ze za mbere zo kuba umutoza, Gerrard yahesheje igikombe cya shampiyon ikipe ya Glasgow Rangers nyuma y’imyaka icumi yari ishize itazi uko gisa.Ibi byabaye mu mwaka (...)

Sponsored Ad

Umwongereza Steven Gerrard wabaye umunyabigwi muri Liverpool, yagizwe umutoza mushya wa Aston Villa,asimbuye Dean Smith uherutse kwirukanwa.

Uyu mugabo w’imyaka 41, yahiriwe n’akazi yahawe na Rangers kuva yatangira kuyitoza muri kamena 2018,none birangiye agarutse mu Bwongereza mu ikipe nziza ya Aston Villa.

Mu nshingano ze za mbere zo kuba umutoza, Gerrard yahesheje igikombe cya shampiyon ikipe ya Glasgow Rangers nyuma y’imyaka icumi yari ishize itazi uko gisa.Ibi byabaye mu mwaka w’imikino 2020-21.

Uyu mugabo ukomeje kuzamura izina rye mu butoza,yahamagawe inshuro 114 mu ikipe y’Ubwongereza ndetse ubu agiye kwigaragaza cyane.

Gerrard yasimbuye Dean Smith nk’umutoza nyuma yo kwirukanwa azira gutsindwa inshuro 5 yikurikiranya.

Gerrard yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri n’igice i Villa Park kandi azabanza kwakira mu rugo Brighton Kuwa Gatandatu utaha.

Gerrard yagize ati: “Aston Villa ni ikipe ifite amateka akomeye n’imigenzo gakondo mu mupira w’amaguru mu Bwongereza kandi nishimiye cyane kuba Umutoza wayo mushya.

Mu biganiro nagiranye na Nassef, Wes n’abandi bagize Inama y’Ubutegetsi, bangaragarije uburyo bafite gahunda ikomeye yo gufasha ikipe gutsinda kandi niteguye kuzabafasha kugera ku ntego zabo.

Ndashaka gushimira byimazeyo abantu bose bafitanye isano na Glasgow Rangers kubera ko bampaye amahirwe yo kuyobora iyi kipe y’umupira w’amaguru ikomeye.

Kubafasha guca agahigo ko kwegukana igikombe cya shampiyona cya 55 mu mateka bizahora bifite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Ndashaka kwifuriza abakinnyi, abakozi ndetse n’abaterankunga ibyiza by’ejo hazaza. ”

Villa byabaye ngombwa ko yishyura amafaranga agera kuri miliyoni 3 z’amapawundi iyi kipe yo muri Ecosse kugira ngo ibone Gerrard wari ukiyifitiye amasezerano, hiyongereyeho amafaranga make ku mwungiriza we Gary McAllister.

Gerrard yakiniye Liverpool inshuro 710, harimo imikino 504 ya Premier League mbere yo kwerekeza mu ikipe ya MLS LA Galaxy - aho yamaze imyaka ibiri amanika inkweto mu 2016.

Imikino 5 ya mbere ya Gerrard muri Premier League irimo Brighton,Crystal Palace,Man City,Leicester na Liverpool.Villa ni iya 16 muri PL n’amanota 10.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa