Sugira Ernest yababajwe bikomeye n’umukobwa wavuze ko yamuteye inda
Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018
Rutahizamu wa APR FC Sugira Ernest arashinjwa n’umukobwa witwa Dusabe Yvette wiga mu mashuli yisumbuye kuba yaramuteye inda ariko akaba yifuza ko bayikuramo ariko uyu rutahizamu yahakanye aya makuru yivuye inyuma.
Mu majwi yacaracaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no kuri You Tube,Dusabe Yvette yavuze ko Sugira yamuteye inda,abimubwiye amusaba ko ayikuramo arabyanga, none yamubwiye ko agomba kubaga akifasha kuko ntacyo azamufasha.
Mu kiganiro Sugira yagiranye n’ikinyamakuru Inyarwanda.Com dukesha iyi nkuru,yavuze ko uyu mukobwa yamuharabitse ndetse nubwo baziranye nta mubano bari bafitanye ku buryo yamutera inda.
Yagize ati “Amakuru nayumvise nkuko mwayumvise,nabibonye ndi mu myitozo na bagenzi banjye birantungura cyane.Icyo nakubwira nabeshyewe ndetse naharabitswe kuko abasanzwe bazi uko nteye barabizi,n’ibintu bidasobanutse na gatoya.Ijwi ry’uriya mukobwa ntabwo ndizi ndetse nawe ubwe simuzi ariko umuntu yashatse kuguharabika ntiyabura uko abigenza.iyo uri umuntu uzwi mu bintu byiza hari abantu bashaka kugusebya mu bibi.uwo mukobwa witwa Yvette we turaziranye ndetse niwe nabaza imvano yo kumparabika bigeze kuri uru rwego.
Iyo umuntu yaguteye inda ntabwo ubijyana kuri You Tube kuko abanyamakuru ntibakemura ibibazo ahubwo ubishyikiriza ubuyobozi kuko hari amategeko ahana umuntu wateye inda.Ni ibintu byo gusebya umuntu bitewe n’uko ameze.Umuntu mwabanye ashobora kwerekana ibyo mwandikiranye cyangwa amafoto mwifotoje.Ubutumwa yerekana ni ubwa nimero ye gusa.Ibyamvuzweho ntabwo byanshimishije niyo mpamvu nshaka kwerekana ukuri,ndets ibyo uriya mukobwa atangaza ni ibinyoma.
Sugira yatangaje ko uyu Yvette bari basanzwe baziranye hari igihe yaba yaramushatseho amafaranga akayabura bigatuma yiyemeza kumuharabika.
Uyu mukobwa we mu majwi yumvikana avuga ko yakundanye na Sugira ndetse no mu gihe yari afite imvune akamwihanganira. Avuga ko atahimba ko uyu mukinnyi yamuteye inda kandi gupima bishoboka. uyu mwana w’umukobwa kandi avuga ko Sugira yamujyanye iwabo i Muhanga ku buryo na nyina babonanye. Avuga ko mbere atari azi Sugira, akamushinja ko yamubeshye urukundo kandi akaba ahubuka ku buryo n’inshuti ze zibizi ngo kandi ntiyamubeshyera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *