Sugira na Sedric Hamiss ntibemerewe gukina muri Kiyovu Sports kugeza muri 2025
Yanditswe: Friday 30, Aug 2024

Bitewe n’ibibazo byagejejwe muri FIFA, birega ikipe ya Kiyovu Sports mu bihe bitandukanye ,iy’ikipe ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi yaguze badasanzwe bakina muri shampiyona y’u Rwanda barimo Sugira Ernest na Hamiss Sedric.
Ikipe ya Kiyovu Sports yarezwe nabakinnyi muri FIFA kubera kubirukana binyuranyije n’amategeko .
FIFA yamenyesheje ikipe ya Kiyovu Sports ko itemerewe kwandikisha abakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda kugera muri 2025.
Bivugwa ko FIFA yagiye yiga ku cyibazo ,mu gihe cyitararangira hakaza n’ikindi byatumye ifata icyemezo cyo gufatira i’yikipe ibihano.
Kiyovu Sports yagerageje ibishoboka byose ngo yishyutre bamwe mu bakinnyi ,abandi bumvikana uko izagenda ibishyura buhoro buhoro.
Mu ntangiriro za Kanama 2024 ni bwo FIFA yabandikiye ibamenyesha ko ibihano yafatiwe byakuweho kubera kumvikana n’abakinnyi ifitiye amadeni.
Gusa abantu batunguwe no kutabona bamwe mu bakinnyi baguzwe batarakinnye umukino ufungura shampiyona bakinnye na AS Kigali.
Byavuzwe ko ari ukubera ikibazo cy’abakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda batinze gusabirwa ITC.
Gusa byamenyekanye ko aba bakinnyi batakinaga muri shampiyona y’u Rwanda nka Hamiss Cedric, Nsanzimfura Keddy, Sugira Ernest n’abandi batemerewe gukinira Kiyovu Sports kugeza muri Kamena 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *