skol
Kigali

Sunrise FC yahise igaruka mu cyiciro cya mbere nyuma y’umwaka umwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 June 2022

Ikipe ya Sunrise FC yagarutse mu cyiciro cya Mbere nyuma y’umwaka umwe gusa ikivuyemo,nyuma yo guisezerera Vision FC ku bitego 4-1 mu mikino yombi.

Mu mukino wo kwishyura wa 1/2 wabaye uyu munsi,amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu gihe uwabanje warangiye iyi kipe y’i Nyagatare inyagiye Vision FC ibitego 3-0.

Ikipe y’umutoza Seninga Innocent ni yo yafunguye amazamu mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu,ku gitego cyinjijwe na Rucogoza Djihad ku munota wa 24.

Vision FC yari yakiriye uyu mukino wo kwishyura, yishyuriwe na Mukunzi Vivens ku munota wa 35, birangira inasezerewe.

Undi mukino wa 1/2,uzahuza Rwamagana City FC na Interforce FC ntibiramenyekana igihe uzabera aho izatsinda izahita izamuka mu cyiciro cya mbere.Gusa hazabaho umukino wa nyuma wo mu cyiciro cya kabiri aho izatsinda hagati y’aya makipe yombi izahura na Sunrise FC.

Uyu mukino wundi wa 1/2 nwatindijwe n’ubujurire bwa Rwamagana City FC yari yarezwe na AS Muhanga ko yakinishije umukinnyi ufite amakarita atatu y’umuhondo.

FERWAFA yabanje gukura Rwamagana City mu irushanwa, ariko nyuma y’ubujurire ikirego cya AS Muhanga n’icyemezo cyari cyafashwe mbere biteshwa agaciro kuko Mbanza Joshua atigeze ageza amakarita yashinjwaga.

Sunrise FC yari imaze umwaka umwe imanutse, aho yari yajyanye na AS Muhanga izongera gukina mu Cyiciro cya Kabiri n’umwaka utaha.

Sunrise FC n’indi kipe izazamuka, zizabisikana na Etoile de l’Est na Gicumbi FC zari zimaze umwaka umwe gusa mu Cyiciro cya Mbere.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Basketball: Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda yasezerewe nabi kandi yakiriye...

Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda mu mukino wa Basketball yasezerewe mu mikino yo...
4 July 2022 0

Igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cyagombaga kuba mu mwaka utaha...

Igikombe cy’Africa cy’ibihugu cyagombaga kuba mu kwezi kwa Kamena umwaka...
3 July 2022 0

Abubakar Lawal wifuzwaga na benshi mu Rwanda yigiriye muri Vipers...

Rutahizamu w’umunya-Nigeria Abubakar Lawal uherutse gusoza amasezerano...
3 July 2022 0

Hamenyekanye amakipe 3 ashaka Cristiano Ronaldo muri iyi mpeshyi

Nyuma yo gusaba Ubuyobozi bwa Manchester United,Cristiano Ronaldo arifuzwa...
3 July 2022 0

Cristiano Ronaldo yasabye Manchester United kumurekura akigendera

Inkuru zikomeje gucicikana ko Cristiano Ronaldo yasabye ikipe ya Manchester...
2 July 2022 0

Basketball: U Rwanda rwatsinzwe na Sudan y’Epfo mu mukino warebwe na...

Ikipe ya Sudani y’Epfo yatsinze u Rwanda amanota 73 kuri 63 mu rugendo rwo...
1 July 2022 0