skol
fortebet

Sunrise FC yakoze imyitozo itari isanzwe ikora kugira ngo izahagame Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 02, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Guhera ku wa Mbere, ikipe ya Sunrise FC iri gukora imyitozo mu masaha y’ijoro ku matara bitegura umukino w’umunsi wa munani wa shampiona bafitanye na Rayon Sports.
Nyuma yo kumenya ko ntawe uhura na Rayon Sports ku itara ngo imusige amahoro,Sunrise FC yatangiye gukora imyitozo nijoro kugira ngo izahagame iyi kipe ya mbere mu Rwanda.
Umukino w’aya makipe yombi uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade ya Kigali.
Uyu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona uzahuza (...)

Sponsored Ad

Guhera ku wa Mbere, ikipe ya Sunrise FC iri gukora imyitozo mu masaha y’ijoro ku matara bitegura umukino w’umunsi wa munani wa shampiona bafitanye na Rayon Sports.

Nyuma yo kumenya ko ntawe uhura na Rayon Sports ku itara ngo imusige amahoro,Sunrise FC yatangiye gukora imyitozo nijoro kugira ngo izahagame iyi kipe ya mbere mu Rwanda.

Umukino w’aya makipe yombi uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade ya Kigali.

Uyu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona uzahuza Sunrise na Rayon Sports uri mu zitegerejwe cyane kuko Rayon Sports itaratsindwa na rimwe idaheruka mu kibuga

Sunrise FC iri gukora imyitozo mu ijoro mu rwego rwo kumenyera amatara idasanzwe ikiniraho.

Sunrise imaze imikino 3 nta ntsinzi ibona mu gihe Rayon Sports imaze gutsinda imikino yose yakinnye muri uyu mwaka w’imikino.

Umutoza mukuru wa Sunrise FC, Innocent Seninga, yabwiye The New Times ko we n’abakinnyi be bahanze amaso uyu mukino wa shampiyona na Rayon Sports

Seninga yatangarije Times Sports ati: "Turimo kwitegura neza umukino. Twitoza kabiri mu cyumweru kandi ntabwo Rayon izarokoka ku wa gatanu.

"Dukina neza cyane n’amakipe akomeye. Twaje i Kigali dutsinda Kiyovu Sports. Bizongera ku wa gatanu.

Abakinnyi banjye bose bameze neza kandi buri wese ategereje umukino."

Seninga yongeyeho ko shampiyona “ikiri mbisi” kandi ko bashobora kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona.

"Turi ku mwanya wa cyenda nyuma y’imikino irindwi. Hariho byinshi byo gukosora kuko dushobora kuzamuka."

Umukino mwiza wa Sunrise FC muri iyi shampiyona n’uwo yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 2-1 ku munsi wa 4 aho Samson Babuwa yatsinze igitego anatanga umupira wavuyemo igitego.

Sunrise FC ifite amanota umunani mu mikino irindwi ariko umutoza wabo yemeje ko bazagora Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa