skol
fortebet

Sunrise nyuma yo guhemba abakinnyi yaba igiye kwirukana umutoza ikinjiza Kanyankore

Yanditswe: Monday 13, Feb 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Sunrise FC nyuma yo guhemba abakinnyi ibirarane by’amezi 5 bari babarimo, ubu noneho ihanganye n’icyibazo cy’umutoza bivugwa ko yabeshye iyi kipe hakiyongeraho kuba ubu batarimo kumvikana ndetse ashobora no kurara yirukanywe agasimburwa na Kanyankore.
Amakuru yizewe agera ku ikinyamakuru Umuryango cyatangarijwe n’umwe mu bayobozi b’iyi kipe utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, ni uko kugeza ubu umunya Nigeria utoza Sunrise Andrew Chibe nyuma yo kudatoza umukino wa AS Kigali (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Sunrise FC nyuma yo guhemba abakinnyi ibirarane by’amezi 5 bari babarimo, ubu noneho ihanganye n’icyibazo cy’umutoza bivugwa ko yabeshye iyi kipe hakiyongeraho kuba ubu batarimo kumvikana ndetse ashobora no kurara yirukanywe agasimburwa na Kanyankore.

Amakuru yizewe agera ku ikinyamakuru Umuryango cyatangarijwe n’umwe mu bayobozi b’iyi kipe utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, ni uko kugeza ubu umunya Nigeria utoza Sunrise Andrew Chibe nyuma yo kudatoza umukino wa AS Kigali bakaza no kuwutsindwa kubera kwivumbura kwe, ngo uyu munsi kuwa Mbere ubuyobozi bw’ikipe buricara bwige kuri iki kibazo ndetse bishoboka ko ashobora kurara yirukanywe.

Ese ikibazo cya Andrew na Sunrise giteye gite?

Tariki ya 10 Gashyantare 2017 mbere y’uko ikipe ya Sunrise ihaguruka Nyagatare yerekeza mu mujyi wa Kigali gukina na AS Kigali umukino w’umunsi wa 16, habayeho gushyamirana hagati y’ubuyobozi bwa Sunrise ndetse n’umutoza wayo.

Hari umukinnyi umwe w’umunya Nigeria witwa Babuwa Samson, yari yanze kuza gukina ashaka ko bamwinginga ndetse n’umutoza we avuga ko atahaguruka atamujyanye, ajya kumwinginga aherayo amasaha arinda abafata, basaba umutoza ko yaza bakagenda avuga ko ntaho yajya amusize, nibwo umwe mu bayobozi b’iyi kipe yafashe umwanzuro ahagurukana ikipe idafite umutoza mukuru, umukino watojwe n’umutoza wungirije Evariste.

Kubera gukererwa abakinnyi bageze ku kibuga bahitira mu ikibuga nta guca mu rwambariro dore ko bari bambariye mu modoka.

Ese iki kibazo cyonyine cyatuma umutoza yirukanwa? Cyangwa hari ikindi

Si iki gusa kuko uyu mutoza aza gutoza ikipe ya Sunrise yari yumvikanishije ndetse yumvisha ubuyobozi bwa Sunrise ko afite icyemezo gitangwa na UEFA kimwemerera gutoza mu icyiciro cya mbere ’UEFA A LISENCE’, gusa byaje gutungura abayobozi b’iyi kipe basanze ntacyo afite yarababeshyaga, ibyo yita ko afite bikaba byari ibihimbano.

None iyi kipe irabyitwaramo ite?

Kuri uyu wa Mbere biteganyijwe ko ubuyobozi bw’iyi kipe buri buhure maze bugafata umwanzuro kuri iki kibazo, umwanzuro wa mbere witezwe ko uri bufatwe ni ukumwirukana.

Nk’uko umwe mu bayobozi b’iyi kipe yabidutangarije ngo kuva kera bashatse uburyo bamwirukana ariko bakabura aho bahera kuko ntacyo bamushinjaga, aya makosa rero ngo ashobora kuba imbarutso y’isezererwa rye.

Ese koko Kanyankore niwe wahita amusimbura?

Amakuru ahari kandi yizewe ni uko Kanyankore Gilbert Yaounde yaba ari mu biganiro n’iyi kipe kandi bikaba bigeze kure. Igihe cyose baba birukanye uyu mutoza ngo bahita basinyisha Kanyankore. Dore ko n’umukino Sunrise yatsinzwemo na AS Kigali mu mpera z’icyumweru gishize Kanyankore yawurebye ari kumwe n’umuyamabanga w’iyi kipe.

Ibi nta ngaruka mbi byagira ku bakinnyi baguzwe na Andrew cyane cyane Abanyamahanga?

Oya nta ngaruka byabagiraho kuko ngo ni abakinnyi b’ikipe kandi ngo bayifitiye amasezerano bagomba kuyikinira, cyane cyane ko n’ubwo ikipe yagiranye ikibazo n’uwa baguze bo nta kibazo kuko nta myitwarire idasanzwe iratangira kubagaragaraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa