skol
fortebet

Sunrise y’abakinnyi 10 inganyije na Bugesera, Police na AS Kigali ziraza APR FC ku mwanya wa 4

Yanditswe: Saturday 01, Apr 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’imvururu nynshi, kutishimira ibyemezo byafatwaga n’abasifuzi umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wahuza Bugesera FC na Sunrise urangiye ari 1-1. Ni mu gihe Police FC yahise ifata umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Kirehe, maze AS Kigali inyagira Mukura iza ku mwanya wa gatatu, APR FC iri ku mwanya wa kane igomba kwisobanura na Etincelles ejo.
Igice cya mbere cyatangiye ikipe ya Sunrise isatira ikipe ya Bugesera ariko amahirwe babonaga bagenda bayapfusha ubusa.
Ku munota wa 18 ku (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’imvururu nynshi, kutishimira ibyemezo byafatwaga n’abasifuzi umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wahuza Bugesera FC na Sunrise urangiye ari 1-1. Ni mu gihe Police FC yahise ifata umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Kirehe, maze AS Kigali inyagira Mukura iza ku mwanya wa gatatu, APR FC iri ku mwanya wa kane igomba kwisobanura na Etincelles ejo.

Igice cya mbere cyatangiye ikipe ya Sunrise isatira ikipe ya Bugesera ariko amahirwe babonaga bagenda bayapfusha ubusa.

Ku munota wa 18 ku burangare bwa ba myugariro ba Sunrise bari bibeshye ko barararije Ngwido Abdala umusifuzi akabyima amatwi uyu musore yahise atsindira Bugesera FC igitego cya mbere.

Umukino wakomeje, kubera igitego Bugesera yari imaze gutsinda yahise isa niyobora umukino ariko n’ubundi abasore ba Sunrise bakomeza kwihagararaho.

Umukino wakomeje maze nko ku munota wa 31 w’igice mbere Sunrise yabonye uburyo bwakavuyemo igitego maze umusifuzi asifura ko Ally Sova yaraririye ni mu gihe imbere hari hari umukinnyi wa Bugesera atabonye.

Ku munota wa 37 Sunrise yakabaye yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Orotomal Alex mu rubuga rwa mahina ariko umusifuzi yerekana ko nta cyabaye.

Nyuma y’iminota 4 ku munota wa 41 ku mupira wari utewe na Sova maze Rucogoza Aimable Mambo awukuramo n’intoki ahabwa ikarita y’umuhondo maze umusifuzi atanga penaliti yinjizwa neza na Orotomal Alex maze biba 1-1.

Ku munota wa 44 Mambo aba yabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma yo gubita Sova abishaka ariko umusifuzi arabyihorera.

Ku munota wa 21 w’igice cya kabiri nyuma yo gukorera ikosa kuri Ichekukwe Samson agahabwa ikarita y’umuhondo, yarangiza akajya kuburanya umusifuzi Manzi Sincel yahise ahabwa indi karita y’umutuku asohorwa mu kibuga.

Sunrise yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga yakomeje kwihagararaho ndetse isatira ikipe ya Bugesera igenda inayihusha ibitego, Bugesera nayo ntiyabashije kubona ikindi gitego umukino warangiye ari 1-1.

Muyindi mikino yabaye AS Kigali yatsinze Mukura VS 4-1, Police itsinda Kirehe 1-0, ni mu gihe Marines yatsinzwe na Gicumbi 2-1.

Ibi bivuze ko Rayon Sports ikiyoboye shampiyona n’amanota 52, Police ku mwanya wa 2 n’amanota 43, AS Kigali kuwa gatatu nayo na 43, APR FC iri kuwa 4 na 41 ariko yo ifite umukino w’umunsi wa 22 izakina ejo, na ho Rayon Sports ikazawukina kuwa gatatu.

11 ba Sunrise babanjemo

11 ba Bugesera babanjemo

Abasifuzi n’abakapiteni

Mashami Vincent n’umwungiriza we

Casa Mbungo Andre n’umwingirza we

Niyibizi Vedaste ahanganye n’umukinnyi wa Bugesera

Alex Orotomal yari yaziritswe bikomeye



Umukino waranzwe n’imvururu nyinshiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa