skol
Kigali

Sunrise yabonye umutoza mushya

Imyidagaduro   Yanditswe na: 27 July 2017

Gatera Alphonse wari umaze iminsi atoza ikipe ya Rwamagana City mu cyiciro cya kabiri yamaze kumvikana na Sunrise kuyitoza aho aje asimbura Cassa Mbungo Andre.

Amakuru yo gusinyisha uyu mutoza yemejwe na Habineza Longin, Visi Perezida wa Sunrise FC mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru aho yavuze ko uyu mutoza yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa mu gihe yaba yitwaye neza

Yagize ati "Nibyo twamaze kumvikana.Twamusabye kugeza ikipe mu makipe ane ya mbere muri shampiyona gusa dutwaye igikombe byaba ari byiza cyane."

Ikipe ya Sunrise yigeze gushaka guha uyu mutoza akazi nyuma y’aho Habimana Sosthene yari amaze gusezerera kuyitoza gusa yubikirwa imbehe n’umunya Nigeria Ideh Chidi Andrew waje kwirukanwa kubera kubeshya ku bijyanye n’ibyangombwa.

Ikipe ya Sunrise yarangije ku mwanya wa 9 muri shampiyona ishize ihaye akazi uyu mugabo kugira ngo ayifashe kuzamura urwego rwayo mu mwaka w’imikino utaha.

Gatera Alphonse yakinnye umupira nka myugariro mu gihugu cy’u Burundi ndetse no mu Rwanda mu makipe nka Rayon Sports na APR FC.Ku bijyanye no gutoza yatangiye ari umutoza wungirije muri Police FC nyuma ajya muri Mukura yungiriza Kaze Cedrick .Yaje kujya muri Espoir FC aba umutoza mukuru mu mwaka wa 2014 aho yayifashije kuguma mu cyiciro cya mbere ndetse ayigeza muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’Amahoro ari nabwo yasimbuwe na Ndizeye Jimmy.

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yanikiye abandi mu kuba umukinnyi ushakishwa ku mbuga...

Cristiano Ronaldo yagize umwuga udasanzwe mu myaka amaze akina umupira...
25 June 2022 0

Manchester City yaguze umusimbura ukomeye wa Fernandinho

Ikipe ya Manchester yatanze miliyoni 45 z’ama pound kuri Kalvin Phillips...
25 June 2022 0

Cristiano Ronaldo yahinduye umuvuno!!!Arashaka kujya mu yindi kipe...

Ikinyamakuru AS gikorera mu mujyi wa Madrid muri Espagne kiravuga ko...
24 June 2022 0

Avugwa muri FIFA: U Rwanda ruzakira inama izatorerwamo Perezida/FIFA...

Amatora ya Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku isi, FIFA, ya...
23 June 2022 0

Zinedine Zidane yahishuye impamvu yanze gutoza Manchester United

Umutoza Zinedine Zidane yasobanuyeko impamvu adashobora gutoza Manchester...
23 June 2022 0

RIB yataye muri yombi umukozi wa FERWAFA n’Umusifuzi ibakekaho...

Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira B.Thierry yatangaje ko uru rwego rwafunze...
23 June 2022 0