skol
fortebet

Sven-Goran Eriksson watoje u Bwongereza yitabye imana

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Tuesday 27, Aug 2024

Sven-Goran Eriksson watoje u Bwongereza yitabye imana

Sponsored Ad

skol

Sven-Goran Eriksson wabaye umutoza y’Igihugu cy’u Bwongereza hamwe n’amakipe akomeye arimo Manchester City, Leicester City, Roma na Lazio, yitabye Imana ku myaka 76 azize Kanseri.

Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’Umuryango ku wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, binyuze mu itangazo bashyize hanze.
Ati: “Nyuma y’uburwayi bumaze igihe, Sven-Goran Eriksson yitabye imana mu gitondo mu rugo akikijwe n’umuryango.”
Uyu mugabo w’Umunya-Suwede yabaye umutoza wa mbere w’Umunyamahanga utoje u Bwongereza kuva mu mwaka wa 2002 kugeza mu 2006.
Eriksson yatoje amakipe akomeye arimo Benfica, AS Roma, Fiorentina, Sampdoria, Lazio, Manchester City na Leicester City, yanatoje kandi amakipe y’ibihugu arimo Côte d’Ivoire, Mexico, China na Philippines.
Kubera ibibazo by’ubuzima bwe, yeguye ku mirimo ye nk’umuyobozi wa siporo mu ikipe ya Club Karlstad yo muri Suwede muri Gashyantare 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa