Symon Tamale yahishuye impamvu ataragaruka mu ikipe ya Rayon Sports
Yanditswe: Thursday 11, Jan 2024
Umunyezamu wa Rayon Sports yavuze ko afite imvune yakuye ku mukino wa APR FC bityo atarakira neza ngo agaruke mu kazi.
Byari bimaze iminsi bivugwa ko uyu munyezamu yanze kugaruka mu Rwanda kubera ko we na bagenzi be bo muri Uganda batahawe amafaranga y’itike gusa uyu yabihakanye abinyujije kuri X.
Ati "Reka ngaragaze ukuri,nagize imvune ikomeye y’ivi mu mukino wa Rayon Sports na APR.nyuma yo kunyuzwa muri MRI bansaba kubagwa byoroheje no kuruhuka igihe runaka. Ndi umuntu ukunda kandi wubaha akazi ke. Nzagaruka ku kazi nyuma y’uko abaganga bemeje ko meze neza."
Rayon Sports yaguze umunyezamu mushya wo kunganira Tamale udahari,yakuye mu gihugu cya Senegal ndetse byitezwe ko azakina umukino wo kuwa Gatanu na Gasogi United.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *