skol
fortebet

Tadej Pogacar yakoze amateka yegukana Tour de France ku nshuro ya 2 yikurikiranya

Yanditswe: Sunday 18, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunya-Slovenia w’imyaka 22 y’amavuko,Tadej Pogačar, yegukanye Tour de France ku nshuro ya 2 yikurikiranya akora agahigo ko kuba umukinnyi muto uyegukanye 2 yikurikiranya.
Uyu musore ukinira UAE Team Emirates ni inshuro ya 2 yikurikiranya yegukanye iri siganwa riruta ayandi mu magare ku isi nyuma yo kwambara umwenda w’umuhondo ahigitse Jonas Vingegaard wa Jumbo-Visma yasize iminota 5 n’amasegonda 20 na Richard Carapaz wa Ineos Grenadiers yasize iminota 7 n’amasegonda 03.
Iri rushanwa (...)

Iri rushanwa rizenguruka Ubufaransa ryakinwaga ku nshuro ya 108,ntiryagaragayemo guhangana gukomeye ku bakinnyi bazamuka ariyo mpamvu benshi

Uretse umwambaro w’umuhondo, yegukanye umwambaro w’umukinnyi uzamuka [polka-dot] n’umwambaro w’umweru uhabwa umukinnyi ukiri muto, ibintu nanone akoze mu myaka 2 yikurikiranya.Mark Cavendish ukinira Deceuninck-QuickStep niwe wegukanye umwenda w’icyatsi wihuta mu gutambika ku manota 337.

Agace ka nyuma ka Tour de France 2021 kegukanwe na Wout Van Aert ukinira ikipe ya Jumbo Visma nyuma yo gutsinda igihangange Mark Cavendish cyashakaga gukora agahigo muri iri rushanwa cyane ko kinyanya uduce cyatwaye n’undi munyabigwi witwa Eddy Merckxx.

Wout Van Aert yegukanye agace ka 3 we wenyine muri Tour de France 2021 mu gihe Mark Cavendish ariwe wegukanye uduce twinshi 4.Tadej Pogacar nawe yegukanye 3.

Tadej Pogacar (Slo) wa UAE Team Emirates yatwaye Tour de France 2021 akoresheje amasaha 82,iminota 56 n’amasegonda 36.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa