Taleb utoza APR FC yashimangiye ko Ernan Siluane utarakinnye imikino ibiri iheruka muri CECAFA ari we munyezamu we wa mbere gusa. Mu mukino umwe wa CECAFA yakinnye yawutsinzwemo ibitego 5.
Ati “Ejo hashize yanyuze mu cyuma basanga afite igikomere ku ivi. Nanze kwishyira mu byago byo kumukinisha, navuganye na muganga. Naravuze nti sinakinisha umukinnyi ufite ikibazo. Akeneye kuvurwa, byatangiye uyu munsi, akeneye nibura icyumweru cy’ikiruhuko.
Hari Adolphe na Ivan, abanyezamu bakiri bato b’Abanyarwanda. Gusa we ni umunyezamu ukomeye ufite ubunararibonye kuko yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Mozambique, yari muri Maroc mu Gikombe cya Afurika giheruka. Ndamwizeye ku bunararibonye bwe no gufasha abandi banyezamu nka Adolphe kandi tuzaba tumukeneye mu mikino mpuzamahanga.
Nk’uko mubizi, mu minsi iri imbere tuzakina Champions League. Rero dukeneye umuntu ufite ubunararibonye. Ndamwifuriza gukira vuba. Yari yagiriye ikibazo rimwe na Dauda, we uyu munsi yakinnye ariko ahambiriye kuko twari dukeneye umukinnyi wo hagati kandi turi mu ntangiriro z’umwaka w’imikino, ntabwo waha umukinnyi iminota 90 abakinnyi bo hagati n’imbere kuko kuko barakora cyane, bitabaye ibyo bavunika.
Twakabaye dukora iminsi 40 mbere yo kujya mu marushanwa, none twe twakoze iminsi 10. Ntabwo ari iminsi ihagije, ni igihe cyo kumenyana. CECAFA ntabwo yaje mu gihe cyiza kuri twe ku buryo twari kuba duhagaze neza.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *