
Ikipe y’Igihugu ya Tanzania ishobora guterwa mpaga ku mukino iheruka gutsindamo Guinée 1-0, ibi bikaba byatuma ibura itike iyerekeza mu irushanwa riruta ayandi ku Mugabane wa Afurika rizabera muri Maroc umwaka utaha.
Nyuma yo gutsindwa na Tanzania, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Guinée ryahise ryandikira Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, barega Tanzania ko yaterwa mpaga kubera amakosa mu byangombwa yabaye mu mukino.
Aya makosa ashingiye ku mukinnyi Muhamed Ibrahim, aho ku rupapuro rw’umukino yari yambaye numero 24 mu gihe yinjiye mu kibuga yambaye numero 26.
Ingingo ya 46 n’iya 50 mu mategeko agenga aya marushanwa yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika zivuga ko mu gihe ikipe ikoze amakosa mu bijyanye no kwandikisha abakinnyi, ihanishwa gukurwa mu irushanwa ndetse no guterwa mpaga ku mukino wagaragayemo ayo makosa.
Ubwo Komiseri w’umukino yagenzuraga urutonde rw’abakinnyi mbere y’uko umukino utangira, Muhamed Ibrahim yari yambaye nimero 24 gusa aza kwinjira mu kibuga yambaye nimero 26 kandi ku rupapuro rw’umukino nta mukinnyi wari wambaye iyi nomero.
Muhamad Ibrahim Ame yagiye mu kibuga ku munota wa 76 asimbuye Bwana Ally Samantha, icyo gihe Tanzania yari yamaze gutsinda igitego 1-0, dore ko uyu mukinnyi wa FC Mashujaa asanzwe afasha mu bwugarizi.
Umwanzuro wa CAF uzatangazwa mbere y’uko hasohoka urutonde rwa nyuma rw’ibihugu bizakina CAN 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *