skol
fortebet

Tchouameni yahishuye ikintu gitangaje yabwiwe na Mbappe n’impamvu yatumye ahitamo Real Madrid

Yanditswe: Tuesday 14, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi mushya wa Real Madrid,Aurelien Tchouameni,yatangaje ko Kylian Mbappe yagerageje kumwumvisha kujya muri Paris Saint-Germain akareka Real Madrid muri iyi mpeshyi.
Kuri uyu wa kabiri, Tchouameni, ufite imyaka 22, yerekanwe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid nyuma yo kugurwa miliyoni 100 z’ama Euro muri AS Monaco.
Uyu mukinnyi wo hagati ukunzwe cyane yashatswe n’amakipe arimo PSG, Liverpool na Manchester United ariko umutima we wari warerekeje muri Real Madrid.
Uyu (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi mushya wa Real Madrid,Aurelien Tchouameni,yatangaje ko Kylian Mbappe yagerageje kumwumvisha kujya muri Paris Saint-Germain akareka Real Madrid muri iyi mpeshyi.

Kuri uyu wa kabiri, Tchouameni, ufite imyaka 22, yerekanwe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid nyuma yo kugurwa miliyoni 100 z’ama Euro muri AS Monaco.

Uyu mukinnyi wo hagati ukunzwe cyane yashatswe n’amakipe arimo PSG, Liverpool na Manchester United ariko umutima we wari warerekeje muri Real Madrid.

Uyu musore yahishuye ko Mbappe yashatse kumukuramoigitekerezo cyo kwerekeza muri Real Madrid, ariko uyu musore ngo yamubwiye ko yarangije guhitamo

Tchouameni wamuritswe i Bernabeu, yagize ati: "Kylian yari azi ko nzava muri Monaco kandi yashakaga kumenya niba nzajya muri PSG.

Ariko nahisemo bwa mbere Real Madrid kandi yumvise neza umwanzuro wanjye.

Nishimiye kuba ndi hano kugira ngo ntangire inkuru yanjye muri Real Madrid, ikipe nziza kurusha izindi ku isi.

Ndanezerewe cyane kandi tugiye gukora cyane kugirango dutware ibikombe byinshi muri iyi kipe. Ndashimira perezida, unshakira amakipe,n’muryango wanjye kuba bari hano. ”

Tchouameni yabaye ingenzi mu ikipe ya AS Monaco yarangije ku mwanya wa gatatu muri Ligue 1. Yakinnye imikino 35 muri shampiyona, atsinda ibitego bitatu,anatanga imipira 2 yavuyemo ibitego.Yanagaragaye mu mikino 11 mu marushanwa y’I Burayi.

Kubera ubuhanga bwe mu kibuga hagati, umutoza Didier Deschamps yamugiriye icyizere amuhamagara mu ikipe nkuru y’Ubufaransa guhera muri Nzeri 2021 kandi amaze guhamgarwa inshuro 10 muri Les Bleus.

Uyu mufaransa yajmenyekaniye muri Bordeaux, agaragara mu ikipe ya mbere inshuro 37 mbere yo kwerekeza muri Monaco muri Mutarama 2020.

Tchouameni yakinnye imikino 95 muri Monaco mu myaka ibiri nigice ayimazemo.

Avuga impamvu yorohewe no kwerekeza muri Real Madrid,Tchouaméni yagize ati "Mbonye ukuntu Real Madrid itsinda iturutse inyuma kenshi, nabwiye unshakira amakipe nti ’kora uko ushoboye kose unjyane muri Real Madrid’."

Perezida wa Real Madrid,Florentino Perez yabwiye uyu mukinnyi ati "Mukundwa Tchouameni, ubu ugiye kumva imbaraga za Bernabéu. Karim na Camavinga bashobora kuba barakubwiye imbaraga ziba kuri stade yacu. Ugiye kumva Real Madrid icyo ari cyo."

Madrid yishyuye miliyoni 80z’amayero kuri uyu musore,ashobora kuzamuka akagera kuri miliyoni 100m bitewe nuko azitwara, ariko Tchouameni yavuze ko ibyo bitamureba kuko biri hagati y’amakipe yombi ko ashimishijwe nuko ari aho yashakaga kuba.

Ati: "Nagize amahirwe yo kuvugana n’andi makipe ariko ubwo namenyaga ko Real Madrid inkeneye, sinigeze nshidikanya n’isegonda.Ndashaka gusiga amateka yanjye mu mupira w’amaguru kandi ndatekereza ko Madrid ari ahantu heza ho kubikorera: ikipe nini cyane ku isi, ifite abakinnyi badasanzwe ndetse n’ikipe nziza kuri njye.

Naganiriye n’andi makipe ariko igice kinini cy’umutwe wanjye cyahoraga gitegereje guhamagarwa na Madrid kandi bakomanze ku muryango wanjye, sinatindiganyije. Naganiriye n’unshakira amakipe, umuryango wanjye ndetse n’ikipe [Monaco] kugira ngo tugerageze kubona ibyiza kuri buri wese. ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa