• Tour du Rwanda yari igeze ku munsi wa 3 aho hakinwaga agace kavaga Rubavu kerekeza I Musanze • Simon Pellaud aracyafite umwenda w’umuhondo
• Areruya Joseph niwe wegukanye agace ka 3 kasoreje I Musanze
Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Ugushyingo 2017,harakinwa agace ka gatatu aho abasiganwa bahagurutse i Rubavu basoreje ku munsi w’ejo ku ntsinzi y’Umusuwisi Simon Pellaud ukinira ikipe ya Team Illuminate yo mu gihugu cya USA berekeza i Musanze ku ntera y’ibirometero 95 km.
Mu mwaka ushize,agace kasorejwe i Musanze kegukanwe n’umusore Eyob Metkel ukinira ikipe ya Dimension Data.
Abakinnyi bahageze ari ikivunge Areruya Joseph ufite ubuhanga mu gutambika (Sprint) abarusha intege yegukana agace ka Tour du Rwanda kabaye aka kabiri yegukanye muri Tour du Rwanda uyu mwaka nyuma yo kwegukana akasorejwe i Huye.
Ku rutonde rusange nta cyahindutse Simon Pallaud aracyarusha umunota umwe Areruya Joseph.
Abasiganwa ejo bazakora Etape ya 4, bazahaguruka i Musanze bagana Nyamata (Bugesera) ku ntera ya 125Km.
Uko bakurikiranye mu gace ka Rubavu-Musanze:
1. ARERUYA Joseph (Dimension Data): 2:23’25”
2. AVILA VANEGAS Edwin (ILU): 2:23’25”
3. UKINIWABO Rene Jean Paul. (RWA): 2:23’25”
4. PELLAUD Suleiman (ILU): 2:23’25”
5. EYOB Metkel (Dimension Data): 2:23’25”
Uko bakurikiranye ku rutonde rusange:
1. PELLAUD SImon (ILU): 10h13’47”
2. ARERUYA Joseph (DDC): 10h14’47’
3. NDAYISENGA Valens (TIR): 10h15’04”
4. KANGANGI Suleiman (BAI): 10h15’08”
5. BYUKUSENGE Patrick (RWA): 10h15’12”
13;00:Areruyaaaaaaaaaaa wooow!!!!!
13:00:Komiseri yahageze byakomeyeeeee
12:55:Areruya Joseph yari yatatse agarurwa na Pellaud wambaye umwenda
w’umuhondo
12:51: Mu bakinnyi b’abanyarwanda bari imbere harimo Munyaneza Didier uzwi ku izina rya Mbappe
12:50:Kugeza ubu Simon Pellaud wambaye umwenda w’umuhondo niwe uri
imbere
12:46:Abasore bamaze kugera mu karere ka Musanze
12:34 Mukamira aba mbere basize ababakurikiyeho amasegonda 31
Uko bakurikiranye kugeza ubu:
25 Mebrahtom Natnael (Eritrea)
22 Musie Mehari Saymon (Eritrea),
81 Lagab Azzedine (ALG)
35 Munyaneza Didier bita Mbappe (Benediction/RWA)
12:30 :Basigaje gusiganwa ibirometero 33, bishobora kwihuta cyane kuko
umuhanda ni umurambi ahandi hakaba hamanuka
Bisa n’aho cya gikundi cy’imbere bagiye kugishyikira, ubu hasigayemo amasegonda 21
12:19: Gatagara Igikundi cya kabiri cyazamuye ’Cadence’ (bongereye
umuvuduko), intera isigaye ni 34"
Ku gasozi ka Sashwara k’ibirometero 3, ari na ko kamwe rukumbi kari mu Isiganwa ry’uyu munsi, abakinnyi bahageze harimo ikinyuranyo cya 43" hagati y’igikundi cya mbere n’ikigikurikiye.
12:10 Bigogwe Baracyari igikundi cy’abakinnyi 8 imbere y’abandi ho amasegonda 58.
12:02 Nyakiriba igikundi cya mbere cyasize icya kabiri (Peloton) ho amasegonda 49
11:55 Valens Ndayisenga mu gikundi cy’abakinnyi 8 basize ababakurikiye ho amasegonda 30;
11:51 Valens Ndayisenga ari imbere y’abandi bakirimo kuzamuka Mahoko, akurikiwe n’abakinnyi 7
11:51 Valens Ndayisenga ari imbere y’abandi bakirimo kuzamuka Mahoko, akurikiwe n’abakinnyi 7:
Adne van Engelen
Kibrom Giday
Natnael Mebrahtom
Simon Musie
Joseph Areruya
Tesfon Okubamariam
Didier Munyameza
11:45 Abakinnyi bose bamaze kuzenguruka incuro ya kane mu Mujyi wa Gisenyi,
bahise bafata umuhanda wa Musanze baciye Mahoko, Sashwara, Mukamira-
Byangabo, ku Ikora n’ahandi.
Rurambikanye
Bane ba mbere barimo Mugisha Samuel
11:12: Bazengurutse bwa gatatu. Abatatse bane twaberetse bamaze gusiga Peloton
irimo Maillot Jaune amasegonda 54’.
11:07: Abakinnyi bamaze kuzenguruka inshuro 2 hasigaye izindi 2 aho mu bakinnyi 4 bari imbere harimo Mugisha Samuel ukinira Dimension Data.
10:30: Kugeza ubu abakinnyi bakiri mu irushanwa babanje kuzenguruka (Circuit) mu mujyi wa Rubavu inshuro 4,ndetse barahita bafata inzira yerekeza i Musanze.
Dimension Data yabanje kujya inama
Areruya Joseph yeretse bagenzi icyo bakora uyu munsi ngo basubirane umwenda w’umuhondo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *