skol
fortebet

Team Rwanda irahatana muri Colorado Classic uyu munsi

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi Taliki ya 10 Kanama 2017, nibwo hatangira irushanwa rikomeye mu gusiganwa ku magare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rya Colorado Classic aho na Team Rwanda iri mu makipe yitabiriye iri rushanwa riri ku rwego rwa 2 HC.
Ikipe y’u Rwanda imaze iminsi muri iki gihugu aho yanitabiriye irushanwa rya Cascade cycling classic aho mu bakinnyi 6 ba Amavubi 4 babashije kurangiza ndetse ukiniwabo Jean Paul Rene arangiza ku mwanya wa 55 ku rutonde rusange rw’iri rushanwa asizwe iminota 13 (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi Taliki ya 10 Kanama 2017, nibwo hatangira irushanwa rikomeye mu gusiganwa ku magare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rya Colorado Classic aho na Team Rwanda iri mu makipe yitabiriye iri rushanwa riri ku rwego rwa 2 HC.


Ikipe y’u Rwanda imaze iminsi muri iki gihugu aho yanitabiriye irushanwa rya Cascade cycling classic aho mu bakinnyi 6 ba Amavubi 4 babashije kurangiza ndetse ukiniwabo Jean Paul Rene arangiza ku mwanya wa 55 ku rutonde rusange rw’iri rushanwa asizwe iminota 13 gusa ni umusore watwaye iri rushanwa Robin Carpenter ukinira ikipe ya Holowesko-Citadel.

Nubwo iri rushanwa risa naho riri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’ayo bajya bitabira,Team Rwanda yiteguye neza kwinjira muri iri rushanwa rigizwe n’uduce 4 tungana n’ibirometero 503,4 aho bazasoza ku italiki ya 13 Kanama uyu mwaka.
Abasore bagize Team Rwanda izitabira iri rushanwa rya Colorado Classic ni 6 barimo Gasore Hategeka, Jean Claude Uwizeye, Jean Bosco Nsengimana, Bonaventure Uwizeyimana, Jean Paul Ukiniwabo na Didier Munyaneza.

Agace abakinnyi ba Team Rwanda bashobora kwitwaramo neza ni aka 2 aho bakina ibirometero 103 ahitwa Breckenridge hagizwe no kuzamuka.

Abakinnyi 90 nibo baraza kwitabira iri rushanwa ahobarimo umusore w’umunya Colombia Rigoberto Uran watwaye agace ka 9 muri Tour de France ishize
ndetse anarangiza ku mwanya wa 2 ku rutonde rusange akaba ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Reba uduce tugize iri rushanwa:
Agace ka mbere

Uyu munsi, taliki ya 10 Kanama 2017
150.4km Colorado Springs

Agace ka kabiri
Ku wa gatanu, Taliki ya 11 Kanama 2017
103km Breckenridge

Agace ka gatatu
Ku wa Gatandatu, Taliki ya 12 Kanama 2017
130km Denver

Agace ka kane
Ku cyumweru, Taliki ya 13 Kanama 2017
120.1km Denver

Amakipe 15 aritabira iri rushanwa:

Amakipe yo ku rwego rw’isi: BMC Racing Team, Cannondale-Drapac Professional Cycling Team, Trek-Segafredo na UAE Team Emirates aya yiyongeraho andi makipe yitabira amarushanwa akomeye nka Caja Rural-Seguros RGA, Israel Cycling Academy, Nippo-Vini Fantini, Team Novo Nordisk na United Healthcare Professional Cycling Team n’andi yabonye ubutumire nka Axeon Hagens Berman, Elevate – KHS Pro Cycling, Holowesko-Citadel p/b Hincapie Sportswear, Jelly Belly -Maxxis, Rally Cycling na Team Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa