skol
fortebet

Team Rwanda mu myitozo ikomeye yo kwerekeza muri Amerika

Yanditswe: Saturday 08, Jul 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare guhera ku wa gatatu iri mu myitozo ikomeye yo kwerekeza muri Leta Zunze ubumwe z’amerika mu irushanwa yatumiwemo rya Colorado Classics rizatangira taliki ya 10 rigeze taliki ya 13 Kanama uyu mwaka.
Iyi kipe iri gutegurwa ni umutoza Sterling Magnell iri gukora imyitozo myinshi aho yifuza kwitwara neza muri rushanwa ni ubwo izaba ihanganye n’amakipe akomeye anitabira amarushanwa akomeye yo ku mugabane w’I Burayi nka BMC Racing Team, Cannondale-Drapac (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare guhera ku wa gatatu iri mu myitozo ikomeye yo kwerekeza muri Leta Zunze ubumwe z’amerika mu irushanwa yatumiwemo rya Colorado Classics rizatangira taliki ya 10 rigeze taliki ya 13 Kanama uyu mwaka.

Iyi kipe iri gutegurwa ni umutoza Sterling Magnell iri gukora imyitozo myinshi aho yifuza kwitwara neza muri rushanwa ni ubwo izaba ihanganye n’amakipe akomeye anitabira amarushanwa akomeye yo ku mugabane w’I Burayi nka BMC Racing Team, Cannondale-Drapac Professional Cycling Team, Trek-Segafredo,UAE Team Emirates na Caja Rural Seguros.

Mu kiganiro umutoza Magnell yagiranye na The New Times dukesha iyi nkuru yayitangarije ko bari gukora imyitozo kuko irushanwa bagiyemo bazi ko riri ku rwego rwo hejuru kandi bifuza kwigaragaza.

Yagize ati “Ni irushanwa rikomeye cyane kandi rizagaragaza urwego tumaze kugeraho.Iyo ubonye ubutumire nka buriya uba ugomba gukora neza.Aya ni amahirwe menshi kuri twe yo kujyana ikipe yacu nziza tukereka abandi aho twavuye ni urwego tumaze kugeraho”.

Iyi kipe izaba igizwe n’abakinnyi 6 barimo:Gasore Hategeka uherutse gutwara shampiyona y’igihugu,Uwizeyimana Bonaventure,Nsengimana Jean Bosco,Jean Claude Uwizeye,Ukiniwabo Rene Jean Paul na Munyaneza Didier.

Iyi kipe igomba guhaguruka mu Rwanda taliki ya 13 Nyakanga yerekeza USA izabanza gukina irushanwa rya Cascade Cycling Classics rizakinwa kuva taliki ya 19 kugeza 23 Nyakanga aho bazarikora nk’imyitozo yo gukina iri rya Colorado Classics.

Uretse amakipe twavuze haruguru hari andi azitabira iri rushanwa nka : Israel Cycling Academy, Nippo-Vini Fantini, Team Novo Nordisk,United Healthcare Professional Cycling Team, Axeon Hagens Berman, Elevate – KHS, Holowesko/Citadel Racing p/b Hincapie Sportswear, Jelly Belly p/b Maxxis and Rally Cycling plus .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa