Umutoza wa Manchester United,Erik ten Hag, yasabye Umunyezamu André Onana, kuzamura urwego rwe no kugabanya amakosa akomeje kumugaragaraho cyane muri iki gihe.
Ibi uyu Muholandi yabisabye Onana mbere yo guhura na Sheffield United,kuri uyu wa Gatandatu saa tatu z’ijoro.
Onana amaze gukora amakosa menshi cyane nyuma yo gusimbura David de Gea nk’umuzamu wa mbere wa Man United.
Ibi bikomeje gutuma abafana bibaza niba byari bikwiriye kurekura uyu munya Espagne gusa Bwana Ten Hag yavuze ko yizeye ko uyu munyezamu yaguze azazamura urwego.
Uyu yavuze ko yaba De Gea na Peter Schmeichel, bose batangiye nabi ariko bakaza kuririmbwa cyane kuri Old Trafford.
Ten Hag yagize ati: "Azi neza ibyo ushaka,azamera neza.Buri mukinnyi wese uje muri Premier League aba akeneye igihe cyo kumenyera ariko akwiye kuzamura urwego.
Abanyezamu bakomeye ba United nka Peter Schmeichel na David de Gea,ntabwo batangiye neza. Andre azi ko ari byiza kumenya gato ku mateka.
Ariko tubaho none n’ahazaza kandi akwiriye gutuma ahazaza yitwara neza cyane.Ndabyizete azabikora.
Yarabigaragaje muri Barcelona, Ajax, Inter Milan, yageze muri 1/2 n’umukino wa nyuma wa Champions League,ndabizi ko azatanga umusaruro mwiza."
Bimaze iminsi bivugwa ko Ten Hag yiteguye kwicaza Onana udahagaze neza,agaha amahirwe undi munyezamu yaguze,Altay Bayindir.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *