Ten Hag yasabye yasabye ko Cristiano Ronaldo yirukanwa muri Man United
Yanditswe: Tuesday 15, Nov 2022

Umutoza Erik Ten Hag biravugwa ko yabwiye Manchester United ko atifuza kongera kubona Cristiano Ronaldo akinira iyi kipe ukundi.
Ibi bije nyuma y’aho uyu mukinnyi aganiriye n’Umunyamakuru Piers Morgan akamubwira ko atubaha uyu mutoza kuko nawe atamwubaha ndetse yongeraho ko nyuma yo kugenda kwa Sir Alex Ferguson wari umutoza wa United iyi kipe iterambere riri kuri zeru.
Manchester United yiteguye gusesa amasezerano na Cristiano Ronaldo nyuma y’uku kunenga iyi kipe bikabije.
Inshuti ya hafi (...)

Inshuti ya hafi ya Ronaldo, Rio Ferdinand avuga ko ibi aribyo rwose uyu munyabigwi w’umunya Portugal ashaka.
Umutoza Ten Hag ngo n’umujinya mwinshi yahuye ejo n’abayobozi bakuru ba United bashakisha uburyo bwemewe n’amategeko batandukanamo na Ronaldo.
United irabona ko Cristiano Ronaldo ari gukerensa intambwe imaze guterwa n’umutoza mushya wayo w’Umuholandi hamwe no kuzana umwuka mubi mu ikipe.
Ibi bigendanye n’ibyo yabwiye Morgan ati : "Njye mbona bizagora Man United kugaruka ku isonga mu mukino mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere".
Ndifuriza ibyiza iyi kipe, abafana bakwiriye kumenya ukuri.Mfite ibintu imbere mu ikipe bitafasha Man Utd kugera ku rwego rwo hejuru".
Benshi muri bagenzi be bakinana nabo bamaze gushwana n’uyu mukinnyi w’imyaka 37 nyuma yo gutukana.
Mu makipe ari imbere mu gushaka Cristiano Ronaldo harimo Sporting Lisbon mu gihe na nyiri Chelsea,Todd Boehly ashobora kongera gushaka uyu mukinnyi. Amakipe ya MLS nayo aramushaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *