skol
fortebet

Thiago Silva yababajwe nuko PSG yaguze Sergio Ramos

Yanditswe: Saturday 28, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro w’umunya Brazil, Thiago Silva yatangaje ko umwanzuro ikipe ya Paris Saint-Germain yafashe wo kugura Sergio Ramos wamubabaje kuko nawe yimwe amahirwe yo kuyikinira azira ko akuze kandi bajya kungana mu myaka.
Thiago Silva warekuwe na PSG mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 azira ko akuze,yemeye ko yababaye ubwo yumvaga iyi kipe yaguze Ramos bajya kunganya imyaka.
Uyu wahoze ari kapiteni wa Real Madrid,Ramos,yaje mu ikipe ya PSG muri iyi mpeshyi kugira ngo ayifashe kwegukana UEFA (...)

Sponsored Ad

Myugariro w’umunya Brazil, Thiago Silva yatangaje ko umwanzuro ikipe ya Paris Saint-Germain yafashe wo kugura Sergio Ramos wamubabaje kuko nawe yimwe amahirwe yo kuyikinira azira ko akuze kandi bajya kungana mu myaka.

Thiago Silva warekuwe na PSG mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 azira ko akuze,yemeye ko yababaye ubwo yumvaga iyi kipe yaguze Ramos bajya kunganya imyaka.

Uyu wahoze ari kapiteni wa Real Madrid,Ramos,yaje mu ikipe ya PSG muri iyi mpeshyi kugira ngo ayifashe kwegukana UEFA Champions League.

Thiago Silva yavuze ko nubwo nta kibazo afitanye na Ramos ariko kuba ikipe ya PSG yaramuguze kandi we baramwirukanye bavuga ko ari umusaza byatumye yiyumva nkaho ntacyo yamariye ikipe.

Ati “Nta kibazo mfitanye na Ramos ariko uyu Sergio wahawe amasezerano y’imyaka 2 afite imyaka ijya kungana n’iyo nari mfite ubwo bandekuraga.

Mu by’ukuri byarambabaje.Ntawe ndabiganiraho nawe kuko byarambabaje bituma niyumva nkaho ntacyo namariye iriya kipe.

Kugenda kwanjye ni paji yafunzwe ariko nyitekerezaho cyane ,mpora nibuka ibintu byinshi byabaye.Ntekereza ko hari ikintu kiba cyarakozwe kuko ntabwo ari ukwezi kumwe cyangwa umunani namaze muri PSG ahubwo namaze imyaka 8 muri PSG dutsinda cyane,twakoze akazi kenshi kugira ngo tuyigeze aho iri ubu.

Ndashaka ko PSG itsinda,kuko ikwiriye icyubahiro ariko uko ibintu byose byagenze,niyumvamo agahinda kandi numva byari kuba byarakozwe mu bundi buryo.”

Thiago Silva yirukanwe muri PSG nyuma y’umukino wa nyuma wa Champions League yatsinzwemo na Bayern Munich igitego 1-0 muri 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa