Thiago Silva yahishuye uko yari agiye guhitanwa n’indwara ikomeye afite imyaka 21
Yanditswe: Friday 09, Apr 2021
Myugariro w’umunya Brazil ukinira ikipe ya Chelsea,Thiago Silva,w’imyaka 36,yahishuye ko ubwo yari afite imyaka 21 akinira ikipe ya Dynamo Moscow yarwaye igituntu kiramurembya cyane hafi no kumuhitana amara amezi 6 avurwa.
Muri 2005 ubwo Thiago Silva yari afite imyaka 21 yarwariye iki gituntu mu Burusiya nkuko yabitangaje kugeza ubwo kimurembya cyane ananirwa kugenda.
Thiago Silva yabwiye AP ko iki gituntu yarwaye cyamurenze biba ngombwa ko umuganga wamuvuraga yemeza ko bakata igice kimwe cy’ibihaha bye ngo abashe kubaho ariko nyina n’umugore we Isabelle bamugiriye inama yo kubyanga.
Thiago yagize ati “Byari guhagarika burundu akazi kanjye.Nari nkeneye ko marayika murinzi ariwe unyobora.”
Thiago yasinyiye Porto muri 2005 aguzwe miliyoni 3.5 z’amapawundi ariko nyuma y’aho yaje gutizwa Dynamoagezeyo aza kurwara cyane,afite umuriro,akorora cyane ndetse abira ibyuya byinshi.
Abaganga bamusuzumye kenshi kugira ngo bamenye neza icyo yari arwaye baza gusanga ari igituntu cyari kimaze amezi 6 kitaravurwa.
Abaganga ngo bamubwiye ko yari asigaje ibyumweru 2 ngo apfe ndetse bamubwira ko ari umunyamahirwe kuba yagiye kwa muganga hakiri kare.
Silva yabwiye Gazzetta dello Sport muri 2011 ati “Muri 2005 natijwe muri Dynamo Moscow ariko umujyi wari mubi cyane.Narakonje mpita ndwara.Namaze amezi 6 mvurwa.Niyongereyeho ibiro 10 nubwo mu bitaro benshi bari bananutse ndetse badashaka kurya,njye nahoraga nshonje.
Mama yambwiraga ko ntameze nk’umurwayi ariko sinagendaga.Muganga yansabaga guhaguruka nkajya gutembera ariko sinshobore kubikora.Kubera ko iriya ndwara yandura,nashyizwe mu kato nkajya nkina imikino ya video nkajya no kuri interineti.
Naje kumenya ko narwaye igituntu ndetse muganga ambwira ko iyo ntinda ibyumweru 2 ntari kubasha gukira.Nari ngiye gupfa ariyo mpamvu iyo ndi gukina nibuka ibihe byo mu Burusiya.Nigeze gutekereza kureka umupira.”
Thiago Silva ubu ari gukina muri Chelsea nyuma yo kuyigeramo avuye muri PSG na AC Milan yo mu Butaliyani.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *