skol
fortebet

Thibaut Courtois wababaje cyane Liverpool yabwiye amagambo akomeye Abongereza bamusuzuguye

Yanditswe: Sunday 29, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umunyezamu w’Umuhanga cyane,Thibaut Courtois wa Real Madrid,yavugije induru ati "Ntsinze umukino wa nyuma wa Champions League" hanyumaasaba ko Abongereza bubaha izina rye ahanini bitewe n’ukuntu bamusuzuguye avuye muri Chelsea.
Uyu mugabo wakinnye muri Chelsea yari yashegeshe bikomeye Liverpool mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wabaye kuri uyu wa Gatandatu aho yakuyemo imipira yayo 9 yari ikomeye ndetse akora agahigo ko kuba umunyezamu wa mbere ubikoze kuri uru rwego.
Uyu Mubiligi (...)

Uyu Mubiligi udasanzwe mu kurinda izamu,yafashije Real Madrid gutwara igikombe itsinze Liverpool igitego 1-0.

Uyu mubiligi yashakaga kwihimura nyuma y’umukino ubwo yatangaga ibitekerezo bye nyuma y’uyu mukino kuri BT Sports.

Courtois yagize ati: “Ejo hashize navuze ko Real Madrid iyo ikinnye umukino wa nyuma itsinda. Dufite amateka meza.

Nakiriye tweets nyinshi zimbwira ko nzaca bugufi. Uyu munsi byagiye ku rundi ruhande.

Nari nkeneye gutsinda umukino wa nyuma mu mwuga wanjye kubera akazi katoroshye nakoze no gushyira icyubahiro ku izina ryanjye kuko ntatekereza ko ntubashywe cyane, cyane cyane mu Bwongereza.

Nabonye kunengwa kwinshi nyuma y’umwaka mwiza cyane bbambwira ko ntari mwiza bihagije. Gusa nishimiye cyane uko ikipe yitwaye kandi mu gihe nari nkenewe kuba mpari nari mpari ku ikipe.

Twatsinze amakipe meza ku isi. Uyu mwaka, City na Liverpool ntizari zisanzwe kuko muri shampiyona zararwanye kugeza ku munota wa nyuma muri Premier League.

Liverpool yatwaye ibikombe bibiri kandi uyu munsi yari ikomeye cyane gusa ndatekereza ko nakinnye umukino ukomeye kandi niwo wabaye itandukaniro uyu munsi kuko twabonye amahirwe amwe turayatsinda."

Courtois yamaze imyaka irindwi mu Bwongereza hamwe na The Blues - abasha kumara imikino 48 atinjijwe igitego mu mikino 128 ya Premier League yakinnye - mbere yo kwerekeza muri Real Madrid muri 2018.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 w’Umubiligi yegukanye ibikombe bibiri bya Premier League hamwe na Chelsea ndetse n’igikombe cya FA.Yongeyeho umudari wa Champions League n’ibikombe bibiri bya La Liga hamwe na Real.

Muri Champions League y’uyu mwaka, yarangije imikino 5 itinjijwe igitego kandi akuramo ibitego 59, ndetse mu gukuramo imipira yabazwe yagize ijanisha rya 80.56 ku ijana.

Courtois yahesheje igikombe Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa