skol
fortebet

Thibaut Courtois yateye ivi nyuma yo guhesha Real Madrid Champions League [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 05, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Real Madrid,Thibaut Courtois yiteguye gushyingiranwa n’umukunzi we w’umunyamideli,Mishel Gerzig nyuma yo gutera ivi akamusaba ko bashyingiranwa.
Courtois yateye ivi,mu biruhuko by’impeshyi ahantu heza cyane ku bwato maze asaba uyu mukunzi we ko yazamubera umugore.
Iki n’icyumweru cy’inzozi kuri uyu muzamu nyuma y’uko kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize yababaje Liverpool afasha Real Madrid gutwara igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya 14.
Uyu mukobwa usanzwe ari (...)

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli ukomeye wo muri Isiraheli yerekeje ku mbuga nkoranyambaga maze asangira amafoto menshi abakunzi be avuga ko yemeye kuba umugore w’uyu munyezamu wahoze akinira Chelsea maze arasvuga ati: "Yego ubuzima bwanjye bwose nawe."

Birakwiye ko aba bombi batangaza umubano wabo kuri Instagram, kuko ariho bahuriye,ubwo uyu munyezamu ukomoka mu Bubiligi yandikiraga uyu mukobwa ubutumwa muri DM.

Courtois yahesheje Real igikombe cyayo cya 14 cya Champions nu mukino wa nyuma yatowemo nk’uwahize abandi aho yakuyemo imipira 9 yagombaga kuba ibitego aba umuntu wa mbere ukuyemo nyinshi ku mukino wa nyuma wa Champions League.

Courtois yifashishije icyo gihe kidasanzwe,ategura urugendo rw’urukundo na Gerzig hanyuma amuterera ivi.

Courtois yatangaje ku mugaragaro umubano we n’uyu mukobwa mu mwaka ushize kandi aba bombi barashyigikiranye cyane mu myuga yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa