Thierry Henry yahishuye abakinnyi 3 bahagaze neza kurusha abandi muri Arsenal
Yanditswe: Wednesday 05, Oct 2022

Umunyabigwi Thierry Henry yavuze ko abakinnyi barimo Gabriel Jesus, William Saliba na Granit Xhaka aribo bagize uruhare runini mu gufasha Arsenal gutangira neza muri iyi shampiyona.
Ikipe ya Mikel Arteta kuri ubu iyoboye Premier League aho imaze gutsinda imikino irindwi mu munani imaze gukinwa.
Intsinzi yabo iheruka bayikuye kuri Tottenham mu mukino w’abakeba bo mu majyaruguru ya London wabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.
Ibitego bya Thomas Partey, Jesus na Xhaka byafashije (...)
Umunyabigwi Thierry Henry yavuze ko abakinnyi barimo Gabriel Jesus, William Saliba na Granit Xhaka aribo bagize uruhare runini mu gufasha Arsenal gutangira neza muri iyi shampiyona.
Ikipe ya Mikel Arteta kuri ubu iyoboye Premier League aho imaze gutsinda imikino irindwi mu munani imaze gukinwa.
Intsinzi yabo iheruka bayikuye kuri Tottenham mu mukino w’abakeba bo mu majyaruguru ya London wabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.
Ibitego bya Thomas Partey, Jesus na Xhaka byafashije Arsenal gutsinda ibitego 3-1 ikipe ya Tottenham kuri Stade ya Emirates.
Henry avuga ko Arsenal yamaze kugaragaza ibimenyetso by’iterambere binyuze muri Arteta kandi ashimangira ko ikipe ye ikwiye gufatwa nk’ihatanira igikombe cya shampiyona niba ikomeje guhangana na Manchester City muri Mutarama.
Henry yatangarije CBS Sports ati: ’Ntabwo natangajwe n’ibyavuye mu mukino kuko igihe cyose badusuye, sinzi uko bigenda, ariko ntibakunze gukina - intsinzi imwe mu nshuro 29 badusuye, bityo bikunze kubaho.’ .
’Ariko icyo ndi gukundira ikipe ya Arsenal kuri ubu nuko ari ikipe itandukanye.Ikintu cy’ingenzi wavuga, ni ikipe itandukanye.
’Gabriel Jesus yarahinduye rwose, ntabwo ari we wenyine, Saliba abemerera gukina neza muri bane inyuma, Mikel rero ari gukora ibyo Pep yakoraga muri City hamwe na Zinchenko. Xhaka arimo gukina neza cyane. Nibyo natangajwe nabyo cyane kuruta gutsinda umukino kuko ibyo bibaho igihe cyose."
Abajijwe niba abona ko Arsenal yagarutse, Henry yarashubije ati: ’Niki - imikino umunani muri shampiyona? Tugarutse kurushanwa, niko navuga.
’Ikintu cyiza cyo kubona ni ikipe ishobora guhangana."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *