skol
fortebet

Thierry Henry yahishuye abakinnyi 4 ba United bamushimishije muri uyu mwaka

Yanditswe: Friday 31, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu ikipe ya Arsenal,Thierry Henry yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bane gusa ba Manchester United yumva ko bashobora gushimirwa akazi keza bakoze nubwo shampiyona y’uyu mwaka yabagoye.
Nubwo benshi bumvaga ko Amashitani atukura azahatanira igikombe cya Premier League nyuma yo gusinyisha Cristiano Ronaldo, Jadon Sancho na Raphael Varane mu mpeshyi,ibintu ntibyagenze neza iyi kipe yaratsinzwe karahava biviramo umutoza wayo Ole Gunnar Solskjaer kwirukanwa.
Nyuma y’amezi make, (...)

Nyuma y’amezi make, Ole Gunnar Solskjaer yirukanwe azira gukura United mu rugamba rwo guhatanira igikombe rusigaramo mukeba wayo Manchester City, Liverpool na Chelsea.

Nyuma yo guhabwa akazi ko gutoza United by’agateganyo, Ralf Rangnick, ari kugerageza kugarura mu bihe byiza abakinnyi b’iyi kipe.

Umunyabigwi wa Arsenal,Thierry Henry yavuze ko abakinnyi 4 gusa barimo Ronaldo, David de Gea, Fred na Bruno Fernandes aribo bakoze ibishoboka byose kugira ngo bagarure icyubahiro cya United.

Mbere y’umukino wo kuri uyu wa kane na Burnley, Henry yabwiye Amazon Prime ati: "Ndatekereza ko Bruno Fernandes ashobora [guhabwa agaciro].

Kuri njye, Fred, amaherezo yageze ku rwego abantu bifuzaga ko ageraho mu mikino iheruka.

Ariko ngiye kuguma inyuma ya De Gea [natora nk’umukinnyi mwiza wa United muri uyu mwaka w’imikino].

"Nzi ko abantu bavuga byinshi kuri Ronaldo kubera gutsinda ibitego umukino ugiye kurangira ikipe igatsinda,ariko De Gea abashyira muri iyo myanya myiza,kugira ngo Ronaldo abashe gutsinda umukino urangiye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa