skol
fortebet

Thierry Henry yahishuye impamvu ikomeye iri gutuma Messi adatanga umusaruro muri PSG

Yanditswe: Tuesday 26, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze akinana na Lionel Messi, Thierry Henry,abona Paris Saint-Germain ashobora kubona byinshi kuri uyu munyabigwi wa Barcelona iramutse imenye uko yamukinisha neza.

Sponsored Ad

Uyu munya Argentine aracyagerageza kumenyera Ligue 1, kuko nta gitego yatsinze mu mikino ine yakinnye muri shampiyona, ndetse bamwe banenga umusaruro we kuva yagera mu Bufaransa.

Henry yabwiye RMC Sport ati: "[Messi] ari mu bwigunge [yarahejwe], nta mipira ahabwa.Ntabwo navuga ko ababaye, ariko ari wenyine. Namwifuriza gukina aca hagati.

"Mfite ikibazo kuri Leo aca iburyo. Hagati, ashobora kuzamura umuvuduko. Hari ikintu kigomba gukorwa kugira ngo Mbappe, Neymar na Messi bakinane."

Uyu wahoze ari rutahizamu wa Arsenal yakomeje kwibaza umwanya wa Messi ku ruhande rw’umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino.

Henry yakomeje agira ati: "Ntabwo mbona ko ashobora gukora itandukaniro aca iburyo, ariko rero ntabwo mfite amakuru arambuye ku mayeri y’umutoza mu kumukinisha.

Henry yavuze ko Messi akiri ku rwego rwo hejuru gusa ko umutoza wa PSG ariwe ugomba gutuma atanga umusaruro.Yashimangiye ko "afite imipira mike igana kuri we."

Henry wakinannye na Messi imyaka itatu muri Barcelona kuva 2007-2010, yatangaje ko ikipe ya PSG ubu iyobowe na Kylian Mbappe, ariko ashimangira ko ikwiriye kureba cyane kuri Messi kurusha uyu musore muto w’Umufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa