skol
fortebet

Thierry Henry yapfukamye iminota 8:46 mbere y’umukino yibuka George Floyd n’ibitutsi yatukwaga n’abafana agikina

Yanditswe: Friday 10, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Thierry Henry, umutoza w’ikipe ya Montreal Impact akaba n’icyamamare mu mupira, yapfukimishije ivi rimwe n’akaboko hejuru mu gihe cy’iminota 8:46 mbere y’umukino wo gusubukura shampiyona ya Major League Soccer(MLS) mu rwego rwo kwibuka George Floyd.

Sponsored Ad

Nyuma y’umukino yagize ati: "Ndibaza ko muzi impamvu, byari ukubahiriza no gushyigikira iyo mpamvu. Ntakindi".

Umwanya yamaze ungana n’igihe umupolisi Derek Chauvin yamaze ashinze ivi kuri George Floyd, umwirabura utari witwaje intwaro, bikamuviramo gupfa.

Abashinjacyaha bo muri leta ya Minnesota bavuze ko nyuma y’iperereza basanze uriya mupolisi yarashinze ivi kuri Bwana Floyd mu gihe cy’iminota 7:46.

Uyu wahoze ari rutahizamu wa Arsenal ndetse watwaye igikombe cy’isi n’ikipe y’Ubufaransa, asanzwe azwiho kwamagana ibikorwa by’ivangura rishingiye ku ruhu.

Nyuma y’umukino bakinnye n’ikipe ya New England Revolution, yatangaje ko yibuka neza ko mu myaka yashize bamutukaga ari mu kibuga kubera ibara ry’uruhu rwe.

Ku mukino w’ejo kuwa kane, Henry yari yambaye umupira wanditseho "Black Lives Matter", akaba yarapfukamwe mu mwanya wagenewe abatoza ku kibuga mu rwego rwo gushyigikira iyo nkubiri.

Ku yindi mikino imwe n’imwe yabaye ya MLS, abakinnyi bamwe nabo bagaragaje ibikorwa bitandukanye byo kwifatanya n’iyi nkubiri yo kwamagana ivangura rishingiye ku ruhu.

Ku mukino wabaye kuwa gatatu nijoro wahuje Orlando City na Inter Miami abakinnyi benshi b’abirabura bapfukamye n’ivi rimwe bazamura akaboko k’iburyo, abandi bari bambaye imyenda yanditseho ngo "Black and Proud" nk’uko bivugwa na Associated Press.

Iki gikorwa cyo gupfukama gutya, cyamenyekanye cyane muri Amerika mu 2016 ubwo Colin Kaepernick umukinnyi wa San Francisco 49ers muri American Football yabigenzaga atyo mu gihe babaga baririmba indirimbo y’igihugu ya Amerika.

Kuzamura akaboko k’iburyo gafunze igipfunsi bamagana ivangura rishingiye ku ruhu, byakozwe mu mikino olempiki yo mu 1968 muri Mexico n’abakinnyi b’Abanyamerika John Carlos na Tommie Smith.

Byahise bihuzwa n’inkubiri yo kwamagana ivanguraruhu izwi nka ’Black Power movement’ yari ikomeye cyane mu myaka ya 1960 na 70, ubu bihuzwa na ’Black Lives Matter’.

Imikino ya MLS yongeye gusubukurwa nyuma y’uko ihagaritswe mu kwezi kwa gatatu kubera coronavirus, ikaba iri kubera ahantu habugenewe hatari abafana.

Muri uriya mukino, New England Revolution yatsinze igitego kimwe ku busa Montreal Impact itozwa na Thierry Henry.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa