Nyuma y’umukino ikipe y’igihugu ya Brazil yasezerewemo na Norway, Neymar Jr, yahise atangaza ko asezeye mu ikipe y’igihugu.
Mu ijoro ryacyeye tariki 5 Nyakanga 2026, nibwo ikipe y’igihugu ya Brazil yatsinzwemo na Norway ibitego 2-1 mu mukino wari ukomeye ariko uza kurangira Erling Halaand asezereye Brazil nyuma yo gutsinda ibitego 2 wenyine. Igitego kimwe rukumbi cya Brazil cyatsinzwe na Neymar.
Nyuma y’uyu mukino nibwo Neymar Jr yatangaje ko atazongera gukinira ikipe y’igihugu nubwo asezeye ntacyo ayihesheje gikomeye.
Umwe mu bagaragaje amarangamutima kuri iri sezera rya Neymar Jr, ni Umunyabigwi w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Thierry Henry, washimiye cyane Neymar Jr avuga ko uyu ari umukinnyi yashoboraga gutanga amafaranga kugira ngo ajye ku mureba.
Yagize ati "Warakoze Neymar, warakoze. Uyu ni umwe mu bakinnyi natangaho amafaranga kugira ngo njye kumureba akina. Nta kindi bisaba. Ni umukinnyi washoboraga gukina ahantu hose, mu gihe icyo ari cyo cyose no mu buryo ubwo ari bwo bwose. Uburyo yakinagamo bwatumaga umuntu wese akunda umupira w’amaguru."
Thierry Henry yakomeje agaragaza ko uburyo yakoragamo ibintu bye, ubuhanga yari afite byatumaga buri mwana wese yifuza gukina umupira w’amaguru.
Yagize ati "Ibitego yatsindaga, inseko ye, uburyo yakinagamo n’ubuhanga budasanzwe yari afite, byatumaga buri mwana wese wifuza gukina umupira yifuza kuzamera nka Neymar."
Yakomeje agira ati "Neymar yahinduye uburyo umupira w’amaguru ukinwamo binyuze mu mpano n’imikinire ye. Sinshaka kuvuga ku Gikombe cy’Isi cyangwa ku buryo asoje urugendo rwe, ahubwo ndashaka kuvuga ku byo yahaye umupira w’amaguru.
Neymar yari umukinnyi udasanzwe kandi azahora ari umwe mu bakinnyi b’ibihe byose. Murakoze ku byo mwakoreye umupira w’amaguru. Byari iby’agaciro kubireba no kubyishimira."
Neymar Jr asezeye mu ikipe y’igihugu ayikiniye imikino 130 atsinda ibitego 80. Uyu musore yakinnye muri FC Barcelona, Paris Saint Germain, Al Hilal SC ubu arimo gukina muri Santos FC y’iwabo yanazamukiyemo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *