Thomas Meunier yatangaje byinshi kuri Neymar bazahura muri ¼ cy’igikombe cy’isi
Yanditswe: Thursday 05, Jul 2018
Myugariro w’Ububiligi Thomas Meunier yatangaje ko nta buryo abona bwamufasha kuzirika Neymar ku munsi w’ejo ubwo igihugu cye kizaba cyahuye na Brazil ku munsi w’ejo saa mbili.
Uyu myugariro ukinana na Neymar mu ikipe ya PSG yavuze ko uyu musore ari umukinnyi ukomeye ndetse nta buryo abona bwamufasha kumufata.
Meunier atewe ubwoba na Neymar ku munsi w’ejo
Yagize ati “Ntabwo nzi uburyo namuhagarika kuko ni umukinnyi uhindagurika.Neymar ni umwe mu bakinnyi bakomeye nakinanye nabo ndetse ngiye guhura nabo gusa nzakora uko nshoboye.Dufite amahirwe ariko tugiye guhura n’ikipe ikomeye bigoye guhagarika kuko uretse Neymar ifite abandi bakinnyi bakomeye nka Coutinho,Firmino,Jesus na Marcelo.
Ububiligi bugomba gucakirana na Brazil ku munsi w’ejo mu mujyi wa Kazan aho ikipe izatsinda izakatisha itike ya ½ cy’irangiza muri iki gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya.
Meunier nta buryo afite bwamufasha guhagarika Neymar ku munsi w’ejo
Neymar amaze gutsinda ibitego 2 ndetse amaze gutanga umupira umwe wavuyemo igitego byatumye Meunier atangaza ko gukina na Brazil ari akazi gakomeye ndetse bakeneye kwitanga 120 ku ijana kugira ngo bayisezerere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *