Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel,utaratsindwa mu mikino 13 amaze gutoza iyi kipe yatangaje ko nta kipe n’imwe atinya kuzahura nayo muri ¼ cy’irangiza muri UEFA Champions League y’uyu mwaka.
Uyu mutoza wageze muri Chelsea FC mu mpera z’ukwezi kwa Mbere yavuze ko nta kipe afitiye ubwoba mu makipe 7 azakuramo iyo bazahura kuri uyu wa Gatanu muri Tombola izabera I Nyon.
Chelsea FC yaraye isezereye Atletico Madrid iyitsinze ibitego 2-0 byatsinzwe na Hakim Ziyech na Emerson Palmieri byiyongera kuri 1 Giroud yayitsindiye mu mukino ubanza.
Amakipe ahabwa amahirwe na benshi yo kuba yakwegukana igikombe cy’uyu mwaka arimo Bayern Munich,Manchester City,PSG na Real Madrid gusa Tuchel we abona nta n’imwe yamukanga.
Yagize ati “Ikintu cya mbere cy’ingenzi nuko dukwiriye kugera hano.Abakinnyi bakinannye ubushake kandi umusaruro nk’uyu uguha icyizere cyo kugera kuri byinshi bidasanzwe.
Ndabizi ko nta n’umwe wifuza guhura natwe.Iki kigiye kuba ikizamini gikomeye….ariko aho tugeze ntidukwiriye gutinya.Dufata icyo tubonye.”
Tuchel yavuze ko yishimiye uko abakinnyi be bayoboye umukino imbere ya Atletico Madrid gusa yemeza ko hakiri byinshi byo gukosora.
Ati “Dukwiriye kuzamura urwego mu kwiba umugono [counterattacks],tugomba kurushaho gutekereza cyane ku gusatira,gukoresha umuvuduko no kubyaza umusaruro ibyuho.Tugomba gushaka uko dutsinda amahirwe yose tubonye.”
Umutoza Tuchel yavuze ko nubwo umukinnyi we Ziyech yagowe cyane akigera muri Chelsea ariko ari ku rwego rushimishije ubu.
Chelsea igiye kwitegura umukino izakira Sheffield United muri ¼ cya FA Cup ku cyumweru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *