skol
Kigali
Fortebet

Thomas Tuchel yatangaje amagambo ashobora gukura umutima abakunzi ba Chelsea

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 July 2022

Umutoza Thomas Tuchel avuga ko Chelsea idafite "amahirwe" yo gutwara shampiyona yUbwongereza idafite abakinnyi benshi bakomeye nka Raheem Sterling.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Bwongereza amaherezo yashyize izina rye ku rutonde rw’abanyuze muri Chelsea muri iki cyumweru ubwo yayisinyiraga.

Chelsea iravugwamo abakinnyi beinshi baturutse hirya no hino mu burayi mu gihe ishaka kongera imbaraga imbere no mu bwugarizi.

Ibihano yafatiwe ikiri iya Roman Abramovich byasize The Blues habi,ariyo mpamvu yagiye ku isoko gushaka amaraso mashya.

Tuchel yavuze ko ashaka gusinyisha abakinnyi bakomeye kugira ngo abashe guhangana na Manchester City na Liverpool.

Yatangarije Sky Sports ati: "ibikenewe ni byinshi kandi ntabwo duhanganye gusa n’amakipe meza akina muri Premier League ahubwo tunahanganye n’abatoza beza.

Tuvuye mu bihano, tuvuye mu gutakaza abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru, abakinnyi bakomeye, turi ikipe iri mu mpinduka, mu gihe cyo guhindura nyirayo, twari inyuma mu rugamba rwo kugura abakinnyi kandi twari inyuma ku meza. Dufite ibintu byo kuzamura.

"Gusinya kwa Raheem byerekana icyo dushoboye gukora, byerekana icyifuzo cy’ikipe ndetse na nyirayo kandi ni byiza kuko twese turi hano gutsinda no guhatana.

"Dukunda guhatana kandi dukunda abakeba bari hejuru cyane. Kubw’ibyo dukeneye gusinyisha abakinnyi bashya beza cyangwa bitabaye ibyo tukabura mahirwe."

Iyi kipe yo mu Burengerazuba bwa London yabuze abakinnyi bakomeye barimo Antonio Rudiger werekeza muri Real Madrid.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yongeye gutombora ikipe y’Abarabu mu mikino ya CAF/AS Kigali izajya...

Ikipe ya APR FC yatomboye US Monastir yo muri Tuniziya, mu ijonjora...
9 August 2022 0

Manchester United ihangayikishijwe na nyina w’umukinnyi iri gushaka

Ikipe ya Manchester United igomba kubanza guhuza na nyina wa Adrien Rabiot...
9 August 2022 0

Myugariro wa Dortmund ushinjwa gukubita umugore we atwite amerewe...

Myugariro w’Umudage Nico Schulz arashinjwa gutera imigeri mu nda uwahoze ari...
9 August 2022 0

Hatangajwe ingengabihe y’uko imikino ya shampiyona izakinwa:APR vs Rayon...

FERWAFA yatangaje Ingengabihe ya shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere...
8 August 2022 0

Rwatubyaye yaciye amarenga ko ashobora kongera gukina mu Rwanda

Myugariro Rwatubyaye Abdul bivugwa ko yatandukanye n’ikipe ya FC Shkupi yo...
8 August 2022 0

Rayon Sports yatangaje ikipe bazahura ku munsi mukuru wayo

Nyuma yo gutsinda Yanga SC ku munsi wayo ibitego 2-0,ikipe ya Vipers yo...
8 August 2022 0