skol
fortebet

Thomas Tuchel yavuze amagambo yuzuyemo gutinya cyane Man City

Yanditswe: Sunday 02, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Thomas Tuchel yemeye ko bishobora gutwara Chelsea igihe kirenze uyu mwaka w’imikino kugira ngo ifate Manchester City nubwo iyi kipe yakoresheje amafaranga arenga miliyoni 325 z’amapawundi mu myaka ibiri ishize.
Uyu mudage yise ikipe ye ’Borussia Chelsea’ yerekena ko igihe yari umutoza wa Dortmund nabwo yagombaga guhangana n’ubudahangarwa bwa Bayern Munich.
Kuri iki cyumweru, Chelsea irakina umukino urayihuza na Liverpool banganya amanota ndetse bari kwiruka inyuma ya City iyoboye (...)

Sponsored Ad

Umutoza Thomas Tuchel yemeye ko bishobora gutwara Chelsea igihe kirenze uyu mwaka w’imikino kugira ngo ifate Manchester City nubwo iyi kipe yakoresheje amafaranga arenga miliyoni 325 z’amapawundi mu myaka ibiri ishize.

Uyu mudage yise ikipe ye ’Borussia Chelsea’ yerekena ko igihe yari umutoza wa Dortmund nabwo yagombaga guhangana n’ubudahangarwa bwa Bayern Munich.

Kuri iki cyumweru, Chelsea irakina umukino urayihuza na Liverpool banganya amanota ndetse bari kwiruka inyuma ya City iyoboye shampiyona ibarusha amanota 11 ndetse igiye kubatwara igikombe cya Premier League cya kane mu myaka itanu.

Nubwo Tuchel yashimangiye ko uruhande rwe rutazacika intege mu rugamba rwo gushaka igikombe nubwo bishobora kumutwara amezi arenga atanu.

Manchester City yabonye amanota 27 kurusha izindi kipe zose muri 2021, nubwo Chelsea ariyo iyikurikiye

Tuchel yagize ati: ’Igihe cyose nzaba ndi hano muri Borussia Chelsea yanjye, nta kindi nzakora uretse gutuma andi makipe adakina neza.’

’Tuzagerageza no gutuma Manchester City idakina neza. Ntabwo tuzahagarara.

’Na Jurgen, nzi neza ko azakora nk’ibyo kugira ngo abone ibyiza muri Liverpool."

’Ntabwo tuzahagarika guhangana, ntituzahagarika kwizera cyangwa gukora ibi.Itandukaniro ryacu no muri Bundesliga ni twe dufite imyizerere.

’Tugomba guhangana n’ukuri.Birafasha mu buzima muri rusange iyo utarota kandi ukaba umunyakuri mu gihe runaka.

’Iyo urebye muri 2021, ugomba kwemera ko City,ifite ikintu yihariye, sinzi, amanota 20 kuturusha twe na Liverpool.

Turi aba kabiri muri iri siganwa ariko ni ikinyuranyo kinini - ikinyuranyo kinini mu manota no mu bitego byatsinzwe.

’Ibi nabivuze nkigera hano, tugomba kuziba icyuho vuba bishoboka kandi tuzagerageza guhera ku munsi wa mbere kandi ibi ntibizahagarara.

Birashoboka ko irushanwa ari rirerire kuruta umwaka umwe gufata Man City, kuko itazahagarika gutera imbere.’

Tuchel na Klopp bombi bazi ingorane zo guhangana n’ikipe yihariye shampiyona, kuko batoje Borussia Dortmund igowe na Bayern Munich gusa Klopp yatwaye igikombe muri 2011 na 2012.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa