skol
fortebet

Tidiane Kone rutahizamu mushya wa Rayon Sports bwa mbere yavuze uko yabonye iyi kipe

Yanditswe: Thursday 16, Feb 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu w’umunya Mali Tidiane Kone wamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports, avuga ko yishimiye kuza mu ikipe nka Rayon Sports bitewe n’uburyo ikunzwe kandi ikaba inafite abakinnyi bari ku rwego rwo hejuru ku buryo abona nibafatanya bazagera kuri byinshi.
Tidiane Kone wageze mu Rwanda kuwa mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017, avuye muri Mali ari naho yakinaga mu ikipe ya Djoliba AC Bamako ariko akaba yari yaramaze gutandukana nayo.
Mu ikiganiro yahaye ikinyamakuru Umuryango uyu musore (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’umunya Mali Tidiane Kone wamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports, avuga ko yishimiye kuza mu ikipe nka Rayon Sports bitewe n’uburyo ikunzwe kandi ikaba inafite abakinnyi bari ku rwego rwo hejuru ku buryo abona nibafatanya bazagera kuri byinshi.

Tidiane Kone wageze mu Rwanda kuwa mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017, avuye muri Mali ari naho yakinaga mu ikipe ya Djoliba AC Bamako ariko akaba yari yaramaze gutandukana nayo.

Mu ikiganiro yahaye ikinyamakuru Umuryango uyu musore yavuze ko kuva akigera muri Rayon Sports yishimye cyane bitewe n’uburyo yasanze iyi kipe ikunzwe, ngo uretse n’ icyo kuba yambara ubururu n’umweru byatumye ayikunda kurushaho.

Yagize ati"Ndishimye cyane kuba narisanze nje mu ikipe nkuru nka Rayon Sports, nkihagera nashimishijwe no kuba narasanze iyi kipe yambara ubururu n’umweru kuko amakipe hafi ya yose nakiniye niko yambara. Abakinnyi bayo ni beza narabakunze cyane, byongeye nk’uko nabivuze n’ikipe narayishimiye kuko biragaragara ko ikunzwe kandi nanjye nkunda ikipe ikunzwe."

Tidiane Kone yasabye abakunzi ba Rayon Sports kumva ko ari umukinnyi wa Rayon Sports kandi bamwitege kuko abafitiye byinshi abahishiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa