skol
fortebet

Tokyo Olympics 2020: Umugandekazi yakoze amateka,De Grasse asimbura Usain Bolt kwiruka 200m

Yanditswe: Wednesday 04, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Peruth Chemutai abaye umugandakazi wa mbere utsindiye umudali wa zahabu mu mikino olempike kuva yabaho aho yabaye uwa mbere mu gusiganwa metero 3000 basimba imitego (steeplechase/course d’obstacles) ku munsi wa 12 w’iyi mikino iri kubera i Tokyo.

Sponsored Ad

Uyu mugandekazi yahanganye bikomeye n’umunyamerikakazi Frerichs n’umunya Kenyakazi Hyvin Kiyeng bamukurikiye.

Perezida Museveni usanzwe ashyigikira cyane abakinnyi ba Uganda byamushimishije cyane ashima madamu Chemutai abinyujije kuri Twitter.

Yagize ati "Ndashimira cyane Peruth Chamutai watwaye umudali wa zahabu mu kwiruka metero 3000 basimbuka imitego [steeplechase] mu mikino Olempike iri kubera I Tokyo, akaba yanabaye Umugande kazi wa mbere ubigezeho.Igihugu cya Uganda gitewe ishema nawe Kongoi!

Uyu mukobwa w’imyaka 22,yasoje iri siganwa akoresheje iminota 9 n’isegonda rimwe n’ibice 45.

Undi munya Uganda Winnie Nanyondo ndetse n’Umunyakenyakazi Faith Kipyegon bashoboye kubona itike yo kugera ku mukino wa nyuma gusiganwa kwiruka muri metero 1500 uzakinwa kuwa Gatanu saa 14:50.

Mu gusiganwa Metero 200 mu bagabo,hari hategerejwe usimbura kizigenza Usain Bolt wasezeye mu mukino wo kwiruka metero 100 na 200 aho umunya Canada,Andre De Grasse ariwe wabigezeho.

Uyu musore usanzwe ari inshuti magara ya Bolt,wahabwaga amahirwe menshi yo kuzasigarana inkoni ye yo gutwara imidali muri ziriya metero zose,yakoze amateka amusimbura uyu munsi aho yegukanye umudali wa zahabu mu kwiruka metero 200 akoresheje amasegonda 19.62.

De grasse yigaranzuye abanyamerika 2 bari bamumereye nabi barimo Kenny Bednarek watwaye umwanya wa 2 akoresheje amasegonda 19.68 na Lyles wabaye uwa 3.

Mu myaka 5 ishize ubwo yari ahanganye na Bolt i Rio,De Grasse yatwaye umwanya wa 2 mu gusiganwa metero 200 anatwara umwanya wa 3 mu gusiganwa metero 100 byatumye uyu mwami wa Jamaica amusingiza cyane.

Yagize ati "Azaba mwiza.Yiruka nkanjye.Agenda gahoro iyo yitambitswe ariko iyo agiye aba yagiye."

De Grasse w’imyaka 26,aratanga icyizere ko ariwe ugiye kuba umwami wo kuvuduka muri metero 100 na 200 nubwo muri 100 yatsinzwe n’Umutaliyani Jacobs.

Akimara gutsinda,De Grasse yagize ati "Nari ntegereje uyu mwanya.Naritoje cyane kubera uyu mwanya.Nagiye mbabaye cyane ubwao natsindwaga muri 100m kuko numvaga ko nari gukora ibirenze.Naravuze ngo ngomba kugenda ngatwara zahabu mu kwiruka 200m.Nari mbizi ko abanyemerika bazansunika cyane bagatuma ngira ibihe byiza.Ndishimye cyane kuba mbigezeho.

Uyu munya Canada guhera 2014 yari umwe mu bakinnyi bakomeye mu kwiruka metero 100 na 200 ariko yari yarabuze umudali wa zahabu kubera kizigenza Bolt.

Umunya Canada waherukaga kuyobora isi mu kwiruka metero 100 ni Donovan Bailey watwaye imidali ya zahabu muri shampiyona y’isi na Olimpike muri 1995 na 1996.

Mu kwiruka metero 800,umunya Kenya witwa Emmanuel Kipkurui Korir niwe wegukanye Umudali wa zahabu akoresheje umunota umwe,amasegonda 45 n’ibice 06 mu gihe mugenzi we nawe w’Umunya Kenya Rotich yamukurikiye yegukana Silver hanyuma Dobek wo muri Poland yegukana Bronze.

Kugeza Ubu,Ubushinwa burayoboye ku rutonde rw’imidali ya zahabu kuko rufite 32,silver 22 na Bronze 16 mu gihe Amerika nubwo ariyo ifite imidali myinshi yose hamwe uyiteranyije gusa kuri zahabu yarasigaye kuko ifite 25,silver 31 na Bronze 23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa