skol
fortebet

Tokyo Olympics: Umukinnyi yahaswe amakofe ashaka kuruma uwo bari bahanganye [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 27, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’iteramakofe ukomoka muri Maroc witwa Youness Baalla yiganye Mike Tyson ashaka kuruma uwo bari bahanganye witwa David Nyika ukomoka muri New Zealand.
Mu mikino ya 1/16,uyu Baalla yahaswe amakofe na mugenzi we aba menshi biramurenga niko gushaka kuruma uyu Nyika bari bahanganye.
Uyu Nyika yakubise mugenzi we amakofe 5-0 bigera ubwo uyu munya Maroc ananirwa kwihangana niko gushaka kumuruma ugutwi mu gace ka 3 ari nako ka nyuma gusa umusifuzi yamwihanangirije gusa.
Nyika yaje (...)

Nyika yaje gutangaza ati “Ntabwo yarwanaga neza,yahishaga cyane umutwe,yandumye,yanankubitaga munsi y’umukandara.”

Umutoza w’uyu Nyika yavuze ko nta muntu wakwitega ko hari umukinnyi wakora igikorwa kigayitse nka kiriya ku rwego rukomeye nk’imikino Olempike.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa