skol
fortebet

Tottenham yirukanye umutoza Nuno Espirito igiye kumusimbuza umunyabigwi

Yanditswe: Monday 01, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Tottenham yamaze kwirukana umutoza wayo w’umunya-Portugal Nuno Espirito Santo nyuma y’iminsi ibiri anyagiwe na Manchester United ibitego 3-0 ku munsi wa 10 wa shampiyona.
Nuno wari umaze amezi 4 ari umutoza wa Spurs,yirukanwe nyuma yo kunanirwa kuyigeza ku rwego ba nyirayo bifuza cyane ko hari imikino yagiye atsindwa mu buryo budasobanutse.
Nuno asize Spurs ku mwanya wa munani muri Premier League nyuma y’imikino icumi aho yari imaze gutsindwa gatanu.
Nuno yageze mu myitozo ya Spurs muri iki (...)

Nuno yageze mu myitozo ya Spurs muri iki gitondo, aho bamubwiye ko atakiri umutoza w’iyi kipe.

Abatoza bakoranaga nabo birukanwe nyuma yo kunanirwa kumufasha kubona umusaruro nkuko basabwaga.

Tottenham yemeje aya makuru muri iki gitondo,mu itangazo ry’amagambo 92 ku rubuga rwabo.

Umuyobozi w’umupira wamaguru Fabio Paratici yagize ati: "Nzi uburyo Nuno n’abatoza bafatanyaga bifuzaga gutsinda kandi mbabajwe no kuba twafashe iki cyemezo.

Nuno ni umugabo wa nyawe kandi azahora yakirwa hano. Turashaka kumushimira we n’abatoza bafatanya kandi tubifuriza ejo hazaza heza. ”

Ibinyamakuru bikomeye byose byavuze ko Antonio Conte aragera i London kuri uyu mugoroba agahita ahabwa aka kazi.

Uyu wahoze ari umutoza wa Chelsea na Inter Milan niwe uri ku isonga ryo guhabwa Spurs, ariko mu mpeshyi yarakanze kubera kutumvikana n’abayobozi b’iyi kipe kubyo abasaba mu kugura abakinnyi

Abafana ba Spurs bagaragaje umujinya kuri Stade ya Tottenham Hotspur ndetse bakomera umutoza Nuno nyuma yo gutsindwa na United.

Abafana ntibishimiye icyemezo cye cyo gusimbura Lucas Moura muri uyu mukino banyagiwe ibitego 3-0.

Tottenham yemeje kandi ko urasimbura Nuno araza mu minsi ya vuba.

Nuno Espirito abaye umutoza wa 3 wirukanywe muri Premier League nyuma ya Xisko Muñoz watozaga Watford na Steve Bruce wa Newcastle United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa