Totti wamamaye muri AS Roma yahishuye impamvu itangaje yamutandukanije n’umugore we
Yanditswe: Wednesday 14, Sep 2022
Umunyabigwi mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu Butaliyani,Francesco Totti yatangaje ko urugo rwe n’uwahoze ari umugore we Ilary Blasi rwasenyutse kubera ko yananiwe kumushyigikira aho yari amukeneye.
Totti wahoze akinira Roma yatangaje ko yahisemo gutandukana n’uwahoze ari umugore we kubera ko ubwo yari amukeneye cyane atamubonye.
Yatangaje ko umugore we atamubaye hafi ubwo yari avuye mu mupira w’amaguru ndetse n’igihe se yahitanwaga na Covid-19 -19.
Totti yabwiye Corriere della (…)

Totti yabwiye Corriere della Sera ati: "Naciye mu bihe bitoroshye,kubera ko nahagaritse gukina umupira w’amaguru, hanyuma n’urupfu rwa data azize Covid."
Nanjye narwaye Covid (indwara) mu minsi 15. Icyakora, igihe umugore wanjye nari mukeneye cyane, ntabwo yari ahari. ”
Totti yashakanye n’uyu mugore wahoze ari umunyamideli ndetse n’umunyamakuru kuri TV witwa Blasi mu 2005, bombi babyarana abana batatu. Icyakora, batangaje ko batandukanye muri Nyakanga uyu mwaka.
Ariko,hari indi mpamvu ikomeye ivugwa ku cyateye gutandukana kw’aba bombi.
Nyuma yo gutandukana kwabo,bivugwa ko Totti yashakaga gutandukana vuba na Blasi kugira ngo yishakira undi mugore witwa Noemi Bocchi bari kumwe ubu.
Totti yahakanye ayo makuru, avuga ko yamenye umwaka ushize ko umugore we yamuciye inyuma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *