skol
fortebet

Townsend yatangaje impamvu yatsinze igitego United akacyishimira nka Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Sunday 03, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Everton,AndrosTownsend yashimangiye ko atigeze ashaka kwishima hejuru Cristiano Ronaldo ubwo yiganaga uburyo yishimira igitego amaze kwishyura Manchester United.

Sponsored Ad

Kubera umujinya mwinshi,rutahizamu Ronaldo yanze guha umupira uyu Townsend aho bikekwa ko yabitewe nuko yishimiye igitego nkuko asanzwe abigenza gusa uyu rutahizamu w’Umwongereza yavuze ko yabigenje kuriya kuko ari umufana ukomeye wa Ronaldo.

United yaraye inganyije na Everton igitego 1-1 bituma abafana benshi bayo bashidikanya ku bushobozi bw’umutoza wayo Ole wari wabanje hanze Paul Pogba na Cristiano Ronaldo.

Uyu mukinnyi ukomeye wa Manchester United yinjiye mu rwambariro nyuma y’umukino uyu mwongereza amusaba umupira abanza kubyanga ariko nyuma yaje kuwumuha.Townsend yashimangiye ko atashakaga gusebya Ronaldo ahubwo yifuzaga kwerekana ko amukunda cyane

Townsend yagize ati: “Uyu musore ni indorerwamo yanjye.Ntabwo nigeze mwigana, ni ikimenyetso cyo kwerekana ko mwubaha kubera uruhare yagize mu mwuga wanjye.

Nakuze ndeba Cristiano Ronaldo kandi namaraga amasaha menshi mu kibuga cy’imyitozo ngerageza kwigana ubuhanga bwe.

Ahari nagombaga kumara igihe gito mu byishimo kuko bitari byiza.Ariko byari ukubaha Cristiano n’uburyo yitangiye umupira w’amaguru kandi ni ishema guhurira mu kibuga kimwe."

Townsend yaje kwerekana kandi ko Ronaldo yamuhaye umupira maze ashyira kuri Instagram ubutumwa agira ati: "Nta kindi nakora uretse kubaha umukinnyi mwiza w’ibihe byose."

United imaze gutakaza amanota atanu mu mikino ibiri iheruka gukina muri Premier League.

Fernandes na we yinubira ati: “Twagombaga gutsinda uyu mukino, ntitwagombaga gutsindwa igitego nk’icyo. Ntabwo ari ubwa mbere.

“Tugomba kugira amanota menshi. Twatakaje amanota mu rugo kandi ntitwagombaga kubikora. ”


Townsend yavuze ko Ronaldo ariwe mukinnyi w’ibihe byose muri ruhago

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa