skol
fortebet

TP Mazembe irifuza bikomeye Robertinho na Caleb ba Rayon Sports

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 02, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Ikipe y’igihangange ku mugabane wa Africa,TP Mazembe, iri mu biganiro n’umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves do Carmo, kugira ngo ajye gusimbura umutoza wabo Mihayo Kazembe udahagaze neza muri iyi minsi nyuma yo gusezererwa muri ¼ cya CAF Champions League na Primeiro de Agosto yo muri Angola,aho bifuza ko yazana na rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb.

Iyi kipe yo muri Congo Kinshasa yamaze kubenguka uyu munya Brazil kubera ibyo yakoreye Rayon Sports ndetse irifuza kumusinyisha kugira ngo ayifashe kongera gutegeka umugabane wa Africa dore ko muri iyi minsi iri ku rwego rwo hasi.

Biravugwa ko TP Mazembe yifuza guha Robertinho akayabo k’ibihumbi birenga 20 by’amadolari mu gihe Rayon Sports yifuza kumwongerera amasezerano ikamuha ibihumbi 7 by’amadolari ku kwezi.

Mazembe kandi imaze iminsi ikurikirana imyitwarire ya Bimenyimana Bonfils Caleb,ikaba yifuza ko yazana n’uyu mutoza Robertinho akajya gufatanya na ba Elia Meschak gutaha izamu muri RDC.

Nyuma yo gusezererwa na Primeiro de Agosto yo muri Angola, umutoza Mihayo Kazembe ntiyishimiwe n’abayobozi ba Mazembe akaba ariyo mpamvu bifuza kwihera akazi Robertinho umaze kwigarurira imitima y’abafana ba Rayon Sports.

Kugeza ubu ntabwo Robertinho aratangaza ku byerekeye ahazaza he gusa aherutse kubwira abanyamakuru ko hari amakipe ari kumushaka ariko yifuza kubahiriza amasezerano afitanye na Rayon Sports.

Caleb na Robertinho barifuzwa cyane na Rayon Sports

Ibitekerezo

  • Ibihe ha. Com

    Bihangane ntibadutware Robertinyo rwose. abayobozi barebe icyakorwa kuko yaramaze kuazahura rayon sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa