
Ikipe ya TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu bibazo by’ingendo nyuma yo gusubikirwa urugendo rwayo rwo kujya gukina na Al Hilal muri Mauritania mu mikino ya CAF Champions League.
Abakinnyi n’abatoza ba Mazembe bari bategereje guhaguruka i Kinshasa ku wa Kane, banyuze i Casablanca berekeza i Nouakchott, ariko urugendo rwagenze nabi. Nyuma yo kwinjira mu ndege no gutegereza amasaha agera kuri atatu, basabwe gusohoka mu ndege kubera impamvu zitarasobanuka neza. Nyuma y’amasaha menshi bategereje, basobanuriwe ko urugendo rwahagaritswe ndetse rugomba kuzasubukurwa nyuma.
Ibi byatumye abakinnyi barara muri hoteri i Kinshasa mu gihe bagitegereje urugendo rushya rwashyizwe ku wa Gatanu. Bigeze ku wa Gatanu, amakuru yemeza ko Mazembe itahise ijya muri Mauritania, aho bahise bakomeza imyitozo yoroshye aho bacumbitse mu gihe bategereje urugendo rwabo.
CAF (Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika) yamenyeshejwe iki kibazo kandi yafashe icyemezo cyo gusubika umukino wagombaga kuba ku wa Gatandatu, ushyirwa ku Cyumweru kugira ngo TP Mazembe ibashe kugera ku kibuga cy’umukino.
Iki kibazo cy’ingendo cyazamuye impungenge mu bakunzi b’umupira w’amaguru, by’umwihariko abakurikiranira hafi imikino ya Champions League y’Afurika.
Ikipe ya TP Mazembe, izwi cyane ku mugabane w’Afurika, yitezweho kugera i Nouakchott hakiri kare ngo yitegure neza uyu mukino.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *