skol
fortebet

Trent Alexander-Arnold agiye kugura ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa

Yanditswe: Friday 20, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro w’Umwongereza ukinira ikipe ya Liverpool Trent Alexander-Arnold ari mu biganiro byo kugura ikipe ya FC Nantes yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bufaransa.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa cyatangaje ko umubyeyi wa Trent yagiranye ibiganiro by’ibanze na ba nyiri Nantes witwa Waldemar Kita aho ngo bifuza agera kuri miliyoni 112 z’amadolari y’Amerika kugira ngo barekure iyi kipe ifite ibigwi muri icyo gihugu.

Amakuru avuga ko Trent Alexander-Arnold usazwe ari Kapiteni wungirije wa Liverpool yifuje kugura AS Saint-Etienne na Le Havre mbere yo gutekereza kugura FC Nantes ifite ibikombe umunani bya shampiyona y’u Bufaransa.

Trent Alexander-Arnold w’imyaka 25 asanzwe afite imigabane mike mu ikipe yitwa Alpine yo mu Bufaransa ikina umukino wa Formula 1.

Kugeza ku munsi wa kane wa shampiyona y’u Bufaransa ‘’ Ligue 1’’ FC Nantes iri ku mwanya wa gatanu n’amanota arindwi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa