skol
fortebet

Tubane James aravuga icyo yasaba Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya AS Kigali, Tubane James avuga ko akunda imbwirwaruhame za Perezida Kagame cyane kandi akaba ari nawe afata nk’itegererezo mu buzima bwe, ngo aramutse agize amahirwe yo guhura nawe yamusaba kumugira inama y’ubuzima ku buryo yabona umurongo nyawo yashobora kuba yagenderaho, kuko ari umuntu icyo akoze cyose kigaragarira buri wese.
Tubane James avuga ko kuba muri iki gihe abantu benshi bafata Perezida Kagame nk’icyitegererezo ntawe byagakwiye gutangaza, kuko imvugo ze, inama (...)

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya AS Kigali, Tubane James avuga ko akunda imbwirwaruhame za Perezida Kagame cyane kandi akaba ari nawe afata nk’itegererezo mu buzima bwe, ngo aramutse agize amahirwe yo guhura nawe yamusaba kumugira inama y’ubuzima ku buryo yabona umurongo nyawo yashobora kuba yagenderaho, kuko ari umuntu icyo akoze cyose kigaragarira buri wese.

Tubane James avuga ko kuba muri iki gihe abantu benshi bafata Perezida Kagame nk’icyitegererezo ntawe byagakwiye gutangaza, kuko imvugo ze, inama n’ubutumwa agenda atanga hirya no hino by’ubaka benshi, bityo bakaba bakumva bahura nawe akaba yabagira inama.

Uyu musore kandi yivugira ko ari umwe muri abo bacengewe n’inama z’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, akaba amufata nk’icyitegererezo cye, ikindi ashimangira ko ikintu kinatuma amukunda cyane ari uburyo avugisha bose ntawe arobanura, uburyo yandikirana n’abantu ku mbuga mkoranyambaga nka Twitter, bakamwandikira nawe akabasubiza, bituma amakunda kurushaho.

Yagize ati”Ngize amahirwe yoguhura na Perezida Kagame, muri iki gihe niwe abantu benshi bafata nk’icyitegererezo, nanjye mufata nk’icyitegererezo, kuko nkunda imbwirwaruhamwe ze cyane, nkunda gusoma ibintu aba yanditse, uburyo abantu bamwandikira akabasubiza atarobanuye nta no kubasuzugua, duhuye namusaba kungira inama y’ubuzima byibuze akampa umurongo nshobora kuba nagenderaho mu buzima byibuze nkaba nagera kucyo nifuza kuba nageraho, kuko ni umuntu ikintu akoze cyose kibera abandi urugero,”

Tubane James watangiriye umupira mu ikipe ya Atraco FC, agaca mu makipe nka Rayon Sports na AS Kigali, ngo arabizi neza ko kubona akazi bitoroshye, bityo akaba afite intego z’uko nasoza gukina umupira azahita aba rwiyemezamirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa