skol
fortebet

Tuchel waguriwe myugariro ukomeye yavuze ku byo kuzana Cristiano Ronaldo muri Chelsea

Yanditswe: Thursday 14, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu, Chelsea yasinyishije Raheem Sterling kuri miliyoni 47.5 z’ama pound imukuye muri Manchester City ndetse yamaze kumvikana na myugariro Kalidou Koulibaly wanamaze kugera I London gukora ikizamini cy’ubuzima mbere yo kuva muri Napoli mu buryo bwemewe.
Umutoza w’iyi kipe, Tuchel avuga ko The Blues igomba kongeramo "abakinnyi bashya bafite ubuhanga" cyangwa bakabura "amahirwe" yo guhatanira umwanya wa mbere muri Premier League.
Thomas Tuchel yishimiye gusinyisha Raheem (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu, Chelsea yasinyishije Raheem Sterling kuri miliyoni 47.5 z’ama pound imukuye muri Manchester City ndetse yamaze kumvikana na myugariro Kalidou Koulibaly wanamaze kugera I London gukora ikizamini cy’ubuzima mbere yo kuva muri Napoli mu buryo bwemewe.

Umutoza w’iyi kipe, Tuchel avuga ko The Blues igomba kongeramo "abakinnyi bashya bafite ubuhanga" cyangwa bakabura "amahirwe" yo guhatanira umwanya wa mbere muri Premier League.

Thomas Tuchel yishimiye gusinyisha Raheem Sterling akuwe muri Manchester City ariko akavuga ko Chelsea igomba gukomeza kuzana "abakinnyi b’abahanga" kugira ngo ihatanire shampiyona y’umwaka utaha ari naho yahereye avuga ko mu bo bakeneye ku isonga hatarimo Cristiano Ronaldo.

Umutoza mukuru wa Chelsea yasobanuye neza ko Chelsea yabuze abakinnyi bakomeye barimo Antonio Rudiger, Andreas Christensen na Romelu Lukaku muri iyi mpeshyi ariyo mpamvu bagomba gukomeza kuzana ababarusha kugira ngo babashe guhatana na City na Liverpool kuri Premier League.

Thomas Tuchel abajijweku byo kuzana Cristiano Ronaldo yagize ati “Ntabwo nabuza gusinyisha undi rutahizamu, ariko ntabwo aribyo dushyira imbere. Icyo duhugiyeho ubu ni ukubaka ubwugarizi, ntabwo ari ibanga.

“Twatakaje abakinnyi bakomeye,rero tugomba kubasimbuza”.

Tuchel yavuze ko umubano we na ba nyir’ikipe bashya, Todd Boehly na Behdad Eghbali ari "mwiza cyane kandi ukomeye" muri iki gihe, ndetse ko bombi bari kumufasha kugura abakinnyi yifuza gihe nta muyobozi uhoraho wa siporo uraboneka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa