Tuchel yagaragaje bwa mbere agahinda yatewe no kwirukanwa muri Chelsea
Yanditswe: Monday 12, Sep 2022
Umutoza Thomas Tuchel uheruka kwirukanwa muri Chelsea,yabohotse ahishura agahinda yatewe no kwirukanwa mu cyumweru gishize n’iyi kipe yahaye Champions League.
Uyu Mutoza w’Umudage yahishuye ko yirukanwe kare kurusha uko yabitekerezaga cyane ko yari yagaragaje ubushobozi mu mezi 6 ye ya mbere atwara igikombe gikomeye i Burayi.
Tuchel w’imyaka 49, yirukanwe mu gitondo cyo kuwa gatatu w’icyumweru gishize, nyuma y’amasaha make ikipe ye itsinzwe na Dinamo Zagreb igitego 1-0 muri Champions (…)
Umutoza Thomas Tuchel uheruka kwirukanwa muri Chelsea,yabohotse ahishura agahinda yatewe no kwirukanwa mu cyumweru gishize n’iyi kipe yahaye Champions League.
Uyu Mutoza w’Umudage yahishuye ko yirukanwe kare kurusha uko yabitekerezaga cyane ko yari yagaragaje ubushobozi mu mezi 6 ye ya mbere atwara igikombe gikomeye i Burayi.
Tuchel w’imyaka 49, yirukanwe mu gitondo cyo kuwa gatatu w’icyumweru gishize, nyuma y’amasaha make ikipe ye itsinzwe na Dinamo Zagreb igitego 1-0 muri Champions League.
Mu nama ngufi y’iminota icumi,Tuchel n’abamwungirije ngo binginze nyirikipe mushya ko yabaha amahirwe ya nyuma bagakomeza ariko Boehly n’itsinda rye bari bamaze gufata icyemezo.
Tuchel uzishyurwa akayabo ka miliyoni 13 z’ama pound nyuma y’umwaka umwe atwaye igikombe cy’Uburayi - yagize ati: "Ubu ni bumwe mu butumwa bukomeye kurusha ubundi bwose nigeze kwandika - kandi ni bumwe mu bwo ntari nkeneye kwandika mu myaka myinshi.
Nababajwe nuko igihe cyanjye muri Chelsea cyarangiye.
Iyi ni ikipe numvaga ari nko mu rugo, haba mu mwuga ndetse no ku giti cyanjye.
Ndashimira cyane abakozi bose, abakinnyi ndetse n’abaterankunga kuba baranteye kwiyumvamo ikaze cyane guhera mu ntangiriro.
Ishema n’ibyishimo numvise igihe nafashaga ikipe gutwara igikombe cya Champions League ndetse n’igikombe cy’isi cy’amakipe rizagumana nanjye ubuziraherezo.
Ntewe ishema no kuba naragize uruhare mu mateka y’iyi kipe uko hazaza hanjye hamera kose,inzibutso z’amezi 18 nayimazemo bizahora bifite umwanya wihariye mu mutima wanjye."
Chelsea ntiyataye umwanya mu gusimbuza Tuchel kuko yishyuye Graham Potter amafaranga yo kumukuri muri Brighton yatozaga hanyuma baramusinyisha imyaka 5.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *