skol
fortebet

Tuchel yagiriye inama Lukaku yamufasha kwiyunga n’abafana ba Chelsea yababaje

Yanditswe: Wednesday 12, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Thomas Tuchel yavuze ko ibitego ariwo muti wonyine wafasha rutahizamu Romelu Lukaku kwiyunga n’abafana no kubibagiza ibikomere yabateye ubwo yavugaga ko atishimye muri Chelsea yakwifuza kwisbirira muri Inter Milan yaturutsemo
Mu cyumweru gishize, Lukaku yagarutse mu kibuga nyuma yo gukurwa mu ikipe kubera ikiganiro yakoze anenga imitoreze y’umutoza we Tuchel.
Lukaku yatsinze igitego ku wa gatandatu ushize mu mukino wa FA Cup batsinzemo Chesterfield, mbere y’umukino wa 1/2 wo (...)

Sponsored Ad

Umutoza Thomas Tuchel yavuze ko ibitego ariwo muti wonyine wafasha rutahizamu Romelu Lukaku kwiyunga n’abafana no kubibagiza ibikomere yabateye ubwo yavugaga ko atishimye muri Chelsea yakwifuza kwisbirira muri Inter Milan yaturutsemo

Mu cyumweru gishize, Lukaku yagarutse mu kibuga nyuma yo gukurwa mu ikipe kubera ikiganiro yakoze anenga imitoreze y’umutoza we Tuchel.

Lukaku yatsinze igitego ku wa gatandatu ushize mu mukino wa FA Cup batsinzemo Chesterfield, mbere y’umukino wa 1/2 wo kwishyura wa Carabao Cup barakina na Tottenham kuri uyu wa gatatu.

Lukaku w’imyaka 28, yabwiye itangazamakuru ryo mu Butaliyani ko atishimye nyuma yo kugaruka muri Chelsea aguzwe miliyoni 97.5 z’amapawundi,kuko Tuchel ’yahisemo gukina mu bundi buryo’.

Ariko uyu mutoza w’Umudage yagize ati "Ashobora kuba Romelu gusa hanyuma twese tukamera neza kandi azatsinda ibitego kuko ibi aribyo akora buri gihe. Nta kintu gifasha ba rutahizamu kirenze gutsinda ibitego.

’Nta biganiro, nta videwo ishobora kubaka ikizere kimwe, kumva ibintu kimwe knk’igitego.Icy’ingenzi ntabwo ari igitego cyiza,igikenewe, bakeneye ko ushyira umupira mu nshundura, nta kintu gifasha kirenze ibyo. Sinshidikanya ko ari mu bihe byiza byo kudufasha muri iki gihe. "

Lukaku yongeye guhamagarwa mu mukino ubanza na Spurs kuri Stamford Bridge, Chelsea yatsinzemo ibitego 2-0. Ntabwo yatsinzemo igitego ariko Tuchel yagize ati: "Romelu yagize ingaruka zikomeye kubera imbaraga z’umubiri.

’Birashoboka ko atigeze akora ku mupira cyane, ntabwo yagizemo uruhare rudasanzwe,ntiyaremye amahirwe menshi ariko yagize uruhare rukomeye cyane kubera imbaraga ze. Twabonye ibyo mu makuru ye. Iki n’ikintu cy’ingenzi.

’Numara kumenyera imbaraga za shampiyona, nta gushidikanya ko azatsinda kandi akagira uruhare runini."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa