skol
fortebet

Tugomba gushyira ibitekerezo byose kumukino - Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude

Yanditswe: Saturday 24, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni wa Apr fc yatangaje ko bagomba gushyira ibitekerezo byose ku mukino bafitanye na Azam fc kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 ,saa kumi nebyiri z’umugoroba mu mukino wo kwishyura wa Caf Champions League.

Sponsored Ad

APR FC irasabwa gutsinda ibitego bibiri AZAM FC, kugirango ibashe kwizera gukomeza muri iri rushanwa.
Mbere y’umukino Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude yagize icyo atangaza.
Ati"Tugomba gushyira ibitekerezo ku mukino kuko nitutabikora Azam ishobora kongera kudutsinda nk’uko yabikoze mu mukino ubanza, dufite icyizere cyo gutsinda , rero tugomba kuba tayari haba mu mutwe no ku mubiri”
Yakomeje agira ati” AZAM FC tugomba kuyishyiraho igitutu cyane ko turi murugo bagenzi banjye barabizi”

Niyomugabo kandi ,yagize icyo avuga ku mukino ubanza batsinzwemo na AZAM FC igitego 1-0
yagize ati: "Twakinnye neza ariko twagiye tubura amahirwe, ntago turi ikipe mbi gusa rimwe na rimwe harigihe amahirwe abura imbere y’izamu".

Biteganijweko ikipe ikomeza hagati ya APR FC na AZAM FC izahura na Pyramids FC yo muri Egiputa isa nk’aho yasezereye ikipe yo muri Zanzibar JKU, kuko mu mukino ubanza yatsinze 6-0.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa