Tugomba kubona instinzi mu rugo-umutoza Mashami avuga kuri CS Constantine
Yanditswe: Tuesday 20, Aug 2024

Umutoza mukuru w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Police ,Vicent Mashami ,avuga ko ikipe ye yiteguye gukoresha amahirwe yo mu rugo mu mukino wo kwishyura wa majonjora ya Caf Confederations Cup uzabahuza na CS Constantine ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024 i Kigali.
Ku wa gatandatu, tariki ya 17 Kanama, ikipe ya Police fc yatsinzwe na CS Constantine ibitego 2-0 mu mikino ya Caf Confederations Cup umukino wabereye muri Algeriya.
Umutoza Mashami Vicent avuga ko bagomba gukoresha amahirwe bafite yo murugo bagasezerera CS Constantine .
Ati” CS Constantine ni ikipe ikomeye imenyereye iy’imikino ,ariko birashoboka ko twayisezerera kuko ntago tueri ikipe mbi kandi iyo urebye uko twitwaye n’uko twakinnye n’ibihe bitatworoheye ,turi ikipe nziza,turacyafite iminota 90 ikindi turi mu rugo.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzabera kuri Kigali Pele Stadium ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024, ni umukino isabwa gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 3.
Ikipe izatsinda hagati ya Polisi FC na CS Constantine mu cyiciro gikurikira izahura niyatsinze hagati ya Nsoatreman FC yo muri Gana na Elect-Sport FC yo muri Tchad.
Police fc yaherukaga kwitabira imikno ny’Afurika muri 2016 aho yitabiriye imikino ya Caf Confederetions Cup nyuma yo gutwara igikombe cy’Amhoro 2015.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *